Siporo

APR FC mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Zamalek

APR FC mu ihurizo rikomeye mbere yo guhura na Zamalek

APR FC yamaze kumenyeshwa na CAF ko umukinnyi wayo wo mu kibuga hagati, Ssekiganda Ronald atazakina umukino ubanza wa Zamalek FC kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Les Aigles du Congo.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026 nibwo APR FC izakira Zamalek FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro.

Gusa mu buryo busa n’ubutunguranye, APR FC yamenyeshejwe ko uyu mukinnyi w’Umugande, Ronald Ssekiganda atazakina uyu mukino ubanza.

Ronald Ssekiganda umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yari yasubiyemo Les Aigles du Congo, umukino warangiye APR FC itsinzwe 1-0, yahise ahabwa ikarita itukura.

Ubwo uyu mukino wari urangiye nibwo yabonye ikarita itukura, bisa nk’aho hari amagambo yari abwiye umusifuzi.

Mu busanzwe yagombaga gusiba umukino, yaranawusibye, akaba ari umukino wo kwishyura wa Les Aigles du Congo wabereye i Kigali.

Gusa muri raporo y’umusifuzi yatanze muri CAF, yavuze ko yamubwiye amagambo akomeye cyane, amutuka ari nayo mpamvu ibihano bye byiyongereye, bamuhanisha undi mukino, azakina umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.

Ronald Ssekiganda ntabwo azakina na Zamalek FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top