Major Guillaume Rutayisire, ni we kuri ubu ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’ingabo z’ihugu(Team Manager) aho yasimbuye Captain Kavuna Elias.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 nibwo Cpt. Kavuna Elias wari Team Manager wa APR FC yagiye mu masomo ya gisirikare, avayo ahita akomeza mu zindi nshingano za gisirikare.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo APR FC yakoraga impinduka ari nabwo Maj. Gen Mubarakh Muganga yagirwaga umuyobozi wayo, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko mu minsi ya vuba ari bwo bazerekana Team Manager mushya w’iyi kipe.
Kugeza uyu munsi ikipe ya APR FC yamaze kubona Team Manager mushya ari we Major Guillaume Rutayisire aho asigaye anitabira ibikorwa binyuranye by’iyi kipe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu minsi ya vuba ari bwo azerekanwa kumugaragaro ahite anatangira inshingano ku buryo bweruye.

Ibitekerezo