APR mu nzira igoye ya kamarampaka, amakipe 4 agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’, ryamaze gutangaza gahunda yose y’imikino ya ¼ mu bagabo ndetse bemeza ko mu makipe 14 yakinnye icyiciro cya mbere uyu mwaka, 4 agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Shampiyona yakinwe mu buryo bw’amatsinda, amakipe yagabanyijwemo amatsinda abiri maze buri tsinda ritanga amakipe 4 agera muri ¼ agomba gukina imikino ya kamarampaka.
Itsinda rya mbere hazamutse Patriots BBC, RP IPRC Kigali, UGB na Shoot 4 Stars ni mu gihe mu itsinda B hazamutse REG, APR, RP IPRC Huye na 30 Plus
Imikino ya ¼ ikaba igomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru, aho ikipe nka APR FC yisanze igomba guhura na Patriots mu gihe yaba igeze muri ½.
Ubundi muri ¼ Patriots izahura na 30 Plus izatsinda muri ½, izahura n’izatsinda hagati ya APR BBC na UGB. REG izahura na Shoot 4 Stars izatsinda, ½ ihure n’izatsinda hagati ya RP IPRC Kigali na RP IPRC Huye.
Iyatsinzwe hagati ya Patriots na 30 Plus ndetse n’iyatsinzwe hagati ya APR na UGB zizahura, iyatsinzwe ku mukino wa REG na Shoot 4 Stars ihure n’iyatsinzwe hagati ya RP IPRC Kigali na RP IPRC Huye, ni mu guhatanira umwanya wa 5-8.
Amakipe 6 yasigaye akaba agomba nayo gukina hashakwamo amakipe 4 agomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri kizatangira mu mwaka utaha w’imikino.
Visi perezida wa kabiri wa FERWABA ushinzwe amarushanwa, Nyirishema Richard yabwiye itangazamakuru ko icyiciro cya mbere kigomba kujya gikinwa n’amakipe 10, ari yo mpamvu hagomba kumanuka 4 ariko hakazajya hazamuka 2.
Ati “amakipe 4 agomba kumanuka agomba kudufasha gutangira icyiciro cya kabiri. Aho andi makipe azava, hari abatangiye kwiyandikisha bivuze ko hari abari baraciwe intege no kwiyandikisha muri shampiyona bitewe n’ibisabwa n’urwego rwayo, ariko ubu hari nka batatu bamaze kubisaba. Hazamanuka 4 ariko umwaka utahaza hazazamuka 2 n’ubundi hamanuke 2, kuko shampiyona y’icyiciro cya mbere ntigomba kurenza amakipe 10.”
Ikipe izegukana igikombe kandi ikaba ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL izabera mu Rwanda umwaka utaha, u Rwanda rukaba rurimo rusaba ko ikipe izahagararira u Rwanda itazanyura mu ijonjora ahubwo yahita ihabwa itike yo gukina imikino ya nyuma.

Ibitekerezo