Abakinnyi ba filimi Arnold Schwarzenegger na Linda Hamilton nibo bazagaragara cyane muri filimi Terminator: Dark Fate yenda gusohoka.
Schwarzenegger w’imyaka 71 na Hamilton w’imyaka 62 bari bamaze imyaka 27 badahurira muri uru hererekane rwa filimi za ‘Science Fiction’ zitwa Terminator.
Uyu musaza azongera kugaragara akina yitwa robot ya T-800 naho umukecuru akine yitwa Sarah Connor.
Abinyujije kuri Twitter Arnold yahise atangaza ko yishimiye kugaruka muri iyi filimi ati “Ndagarutse. Ku ya 1 Ugushyingo ”
Terminator: Dark Fate ni iya gatandatu mu ruhererekane rwa filime zose zihuje inyito ya Terminator. Inkuru yayo izaba ikurikira The Terminator yo muri 1984 na Terminator 2: Judgement Day yo mu 1991. Izindi enye zakurikiyeho zo zarirengagijwe.
Uretse Arnold Schwarzenegger na Linda Hamilton izanagaragramo Mackenzie Davis, Gabriel Luna, Natalia Reyes na Diego Boneta.
Gabriel Luna wamenyekanye cyane muri Agents of S.H.I.E.L.D niwe uzagaragara ari i robot rizaba rihanganye na T-800.
Muri filime ya mbere Arnold akina ari Terminator wagaruwe mu bihe byashize byo muri 1984 ngo yice Sarah Connor (Hamilton). Filime nshya bwo izaba ikinirwa mu mwaka wa 2029.
Kugeza ubu ikigo Paramount kigenga iyi filime cyanze gushyira ahagaragara uko ibintu inkuru yayo izaba iteye ariko bivugwa ko ari iy’uko ahazaza h’ikiremwamuntu hazaba hari mu manegeka.
Filimi za Terminator zimaze imyaka 35 zisohoka:
Muri 1984 yahosotse the Terminator, Terminator 2: Judgment Day isohoka muri 1991, muri 2003 haje Terminator: Rise of the Machines, Terminator Salvation (2009) na Terminator: Genisys (2015). Terminator Dark Fate izasohoka ku ya 1 Ugushyingo 2019.
)
Ibitekerezo