AS Kigali yatsinze Etincelles ikomeza kuyobora itsinda, Police itsindira Musanze FC iwayo
Uyu munsi nibwo hatangiye imikino isoza imikino ibanza y’amatsinda ya shampiyona aho AS Kigali yatsindiye Etincelles FC kuri Stade Amahoro 2-1.
Uyu munsi hakinwe imikino yo mu itsinda C na D.
Kuri Stade Amahoro AS Kigali yari yakiriye Etincelles mu gihe Musanze FC yari yakiriye Police FC.
AS Kigali yari yatsinze imikino yayo ibiri ibanza, yatangiye uyu mukino isatira cyane ishaka igitego ku kabi na keza.
Iyi kipe yagiye ibona amahirwe menshi ariko kuyabyaza umusaruro biranga.
Ku munota wa 25 Tchababala aba yafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Lawal, yisanga asigaranye n’umunyezamu ariko awuteye unyura hanze yaryo.
Nyuma y’umunota umwe gusa Tchababala yabonye andi mahirwe ariko awuteye umunyezamu arawufata.
Ku munota wa 29, Tchababala Hussein wari wahushije byinshi yaje gufungura amazamu.
Uyu rutahizamu yongeye gutsindira AS Kigali igitego cya 2 ku munota wa 32, ni ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina.
Ku munota wa 39, Tchababala yahinduriye umupira mwiza Lawal imbere y’izamu agiye kuwutera arawuhusha. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.
Etincelles yatangiye igice cya kabiri ishaka kwishyura maze ku munota wa 54 Murengezi Rodrigue yabonye amahirwe ateye mu izamu umupira unyura hejuru yaryo.
Ku munota wa 59, Eric Nshimiyimana yakoze impinduka havamo Nkinzingabo Fiston na Kayitaba Jean Bosco hinjiramo Ndekwe Felix na Biramahire Abeddy.
Ku munota wa 64 Etincelles FC yaje gutsinda igitego cya mbere gitsinzwe na Brahim Djibril Hassan ku mupira yari ahinduriwe na Itangishaka.
Ku munota wa 70, AS Kigali yakoze izindi mpinduka havamo Benedata Janvier na Aboubakar Lawal hinjiramo Nsabimana Eric Zidane na Hakizimana Muhadjiri.
Ku munota wa 76 Tchababala yongeye kubona amahirwe akomeye imbere aho yari afite amahitamo atandukanye ahitamo gushota ariko umunyezamu Dominique arawufata.
Ku munota wa 82, Muhadjiri yagerageje ishoti ariko unyura hanze yaryo. Umukino warangiye ari 2-1.
Muri iri tsinda AS Kigali ifite amanota 9, Police FC 6, Musanze FC 3 mu gihe Etincelles ifite 0.
Mu itsinda A, Mukura VS yanganyije na Marines FC 0-0, Sunrise FC itsinda Espoir FC 2-0. Espoir FC ifite amanota 6, Sunrise FC 4, Marines 3 mu gihe Mukura VS ifite 2.

Ibitekerezo
Uwamahorojizere
Ku wa 11-05-2021Eseuraho.narazaro