Siporo

Batatu mu bari batanze kandidatire muri FRVB ntizagarukamo

Batatu mu bari batanze kandidatire muri FRVB ntizagarukamo

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse amatora ya komite nyobozi ya federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB), byitezwe ko hashobora kuzaba impinduka mu bakandida bagomba kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Aya matora yari ateganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2021, tariki ya 24 Werurwe 2021 Ministeri ya Siporo yandikiye FRVB iyimenyesha ko ayo matora agomba gusubikwa bakabanza bagashyiraho amategeko agenga amatora n’akanama ko kuyategura.

Bakaba barahawe iminsi 15 yo kubikora bakabona gutegura amatora azatorerwamo komite nyobozi nshya ya FRVB.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri raporo yari yatanzwe mbere ni uko nta muntu wari muri komite nyobozi icyuye igihe wagombaga kongera kwiyamamaza muri komite izatorwa ubu.

Bikaba bivuze ko bamwe mu bari batanze kandidatire zikanemerwa mbere y’uko amatora ahagarikwa, mu gihe azaba asubukuwe batazagaragaramo.

Abo harimo Kagarama Kansiime Julius wiyamariza kuba perezida wa FRVB(yari visi perezida muri komite icyuye igihe), Mukamurenzi Providance na we wiyamamarizaga kuba perezida wa FRVB(yari umubitsi muri komite icyuye igihe), na Mfashimana Adalbert wiyamamarizaga kuba umunyamabanga(yari umunyamabanga muri komite icyuye igihe).

Biteganyijwe ko amatora ya FRVB azaba nyuma y’icyumweru cy’icyunamo kizatangira tariki ya 7-13 Mata 2021.

Imyanya yose izatorerwa

Inteko rusange

Zawadi Geoffry(Perezida)
Ruterana Fernand Sauveur(visi perezida)

Komite Nyobozi

Kagarama Kansiime Julius (perezida)
Mukamurenzi Providence(perezida)

Dr Kabera Callixte(visi perezida wa mbere)
Hategekimana Samson(visi perezida wa mbere)
Ndayikengurukiye Jean Luc(visi perezida wa kabiri)
Dr Kamana Emmanuel (visi perezida wa kabiri)
Mfashimana Adalbert(umunyambanga)
Dr Ndayambaje Bernard(umunyamabanga)
Karigirwa Grace(umubitsi)
Singurwankabo Dieudonne(umubitsi)

Mukamurenzi Providence yari umubitsi kuri komite ya Karekezi Leandre
Kansiime yari visi perezida muri komite nyobozi icyuye igihe
Adalbert yari umunyamabanga muri komite icyuye igihe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top