Siporo

Bimwe mu byo abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi

Bimwe mu byo abakinnyi ba Rayon Sports babwiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi

Mu nama yahuje abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, bagejejweho gahunda yose ijyanye n’imyiteguro ya shampiyona aho bazatangira imyitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021, ibera ku cyicaro cy’iyi kipe Kimihurura.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri rusange abayobozi b’iyi kipe bashakaga guha gahunda y’imyitozo abakinnyi mu gihe bitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Abakinnyi babwiwe ko imyitozo izatangira ku wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, ikazajya ibera mu Nzove nk’uko bisanzwe.

Bamenyeshejwe ko bazajya bakora imyitozo bataha iwabo, ntabwo bazaba mu mwiherero nk’umwaka ushize w’imikino.

Ikindi nk’uko amabwiriza abiteganya ko mbere yo gutangira imyitozo bapimwe icyorezo cya Coronavirus, bahise bapimwa iki cyorezo, ni igikorwa cyabereye ku biro by’iyi kipe aho yazanye abaganga bakabapima.

Ku kijyanye n’ibirarane bafitiwe, abakinnyi basabwe kwihangana kuko birimo gukorwaho bazayabona vuba, ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bumvaga batatangira imyitozo batayahawe.

Rayon Sports yahawe gahunda yo gutangira imyitozo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmanuel
    Ku wa 11-09-2021

    Ariko mwagiye muba abanyamwuga ukandi title yinkuru umuntu yayiviewing agasanga ibyo wavuve muri title ntaho bihuriye so mwisubireho mube abanyamwuga

  • Katumbi wa
    Ku wa 10-09-2021

    Ubu c uretse kubeshya wowe wanditse iyi nkuru wanditse iki,uvuze iki??iyo mwabuze ibyo mwandika kuri Rayon Sport birabacanga mikavuga ubusa

  • Katumbi wa
    Ku wa 10-09-2021

    Ubu c uretse kubeshya wowe wanditse iyi nkuru wanditse iki,uvuze iki??iyo mwabuze ibyo mwandika kuri Rayon Sport birabacanga mikavuga ubusa

IZASOMWE CYANE

To Top