Siporo

Tuzereka Isi icyo dukozemo - Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel

Tuzereka Isi icyo dukozemo - Rutahizamu wa APR FC,  William Togui Mel

Ba rutahizamu ba APR FC, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel bavuze ko nubwo batsinzwe ariko batanze ibyo bari bafite kandi batewe ishema n’uko ikipe yakinnye neza muri rusange.

Ni nyuma y’umukino ubanza wa CAF Champions League w’ijonjora rya kabiri wo APR FC yaraye itsinzwemo na Zamalek SC i Kigali 1-0.

Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye abakinnyi ayoboye ko bitwaye neza.

Ati "Nubwo twatsinzwe, ntewe ishema n’uko mwakinnye."

Rutahizamu William Togui Mel yavuze ko batanze ibyo bari bafite byose ariko ntibyagenda neza.

Ati "Bavandimwe, bakinnyi bagenzi banjye. Ndashaka gushimira buri umwe ubwitange, gukora cyane, gukora cyane no gukorera hamwe, twatanze ibyo twari dufite mu kibuga, twarwaniye hamwe ariko amahirwe ntabwo yari ayacu. Ni umupira w’amaguru, rimwe na rimwe utanga byose ariko ntibigende uko ubyifuza."

Na we yunze mu rya Ouattara ko atewe ishema n’uburyo bakinnye, bitangiye ikipe ya APR FC bose bakunda.

Yavuze ko nta gucika intege kuko hakiri iminota 90 yindi yo gukina kandi bizeye ko bizagenda neza.

Ati "Nta gucika intege, tugume hamwe, dukorere hamwe kandi dukore cyane kurushaho, twigire kuri uyu mukino. Akazi ntabwo kararangira, haracyari umukino wo kwishyura, turacyafite amateka yo kwandikira hamwe kandi twiteguye kurwana kugera ku isegonda rya nyuma."

Yavuze ko umukino wo kwishyura uzerekana icyo APR FC ari cyo n’icyo ishoboye gukora.

Ati "Umusaruro w’uyu munsi ntabwo usobanuye abo turi bo. Ibyo tuzakora bizereka Isi icyo dushoboye, reka tube abagabo, turi hamwe dufite ubushobozi bwo guhindura ibi."

APR FC izakina umukino wo kwishyura na Zamalek SC tariki ya 24 Ukwakira 2026 ni umukino uzabera mu Misiri aho APR FC isabwa kuwutsinda kugira ngo ijye mu matsinda.

William Togui Mel yavuze ko bazereka Isi icyo bari cyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top