Siporo

Bite bya Emery Mvuyekure udaheruka mu kibuga? Yavuze ku biganiro bye na Rayon Sports

Bite bya Emery Mvuyekure udaheruka mu kibuga? Yavuze ku biganiro bye na Rayon Sports

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, avuga ko atigeze yumvikana na Rayon Sports na we abyumva mu bitangazamakuru nka bandi bose.

Imwe mu nkuru zimaze iminsi zivugwa mu Rwanda, ni Mvuyekure Emery waba uri mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yaza kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Emery Mvuyekure yahakanye aya makuru avuga ko nta kintu na kimwe yigeze yumvikana na Rayon Sports na we arimo kubibona mu itangazamakuru.

Ati” ibya Rayon Sports mbyumva gutyo babivuga ariko njyewe nta kintu na kimwe mbiziho. Biri kunteranye n’ubuyobozi bwanjye buvuga ko impamvu ntakina ari uko namaze kumvikana na Rayon Sports kandi naravunitse.”

Uyu munyezamu umaze iminsi atagaragara mu mikino y’iyi kipe, avuga ko byose byatewe n’imvune y’urutugu yagiriye mu ikipe y’u Rwanda mu mikino ya gicuti yakinnye na Centrafrique tariki ya 4 na 7 Kamena 2021, aho n’umukino yakinnye, yakinnye aziritse urutugu.

Ati”navunitse urutugu ubwo nari mu Rwanda ejobundi mu ikipe y’igihugu, ubu ndimo kwivuza. Niyo mpamvu ntatimo gukina, na wa mukino w’Amavubi nakinnye(umukino wa kabiri wa gicuti wabaye tariki ya 7 Kamena) nawukinnye ndwaye urwo rutugu.”

Emery Mvuyekura yinjiye muri Tusker FC mu mpera za 2018 hari nyuma yo gutandukana na APR FC, yakiniye kandi amakipe atandukanye nka AS Kigali na Police FC.

Emery Mvuyekure ahamya ko nta biganiro yagiranye na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • bahore patrick
    Ku wa 26-06-2021

    Rayon ibayikina kbx mvuyekure ntazajye mwikipe icumbajyira nka rayon

  • Emery
    Ku wa 25-06-2021

    Ariko rero ikintu cyagiye kigaragara mu mavubi cy’abakinnyi bakina bavunitse kigomba gucika. Emery ntawe ubu utazi ko ari muzima ari umukinnyi witangira amavubi nta mpamvu yo kumukinisha arwaye.

IZASOMWE CYANE

To Top