Siporo

Breaking News: Rayon Sports isinyishije Ally Niyonzima

Breaking News: Rayon Sports isinyishije Ally Niyonzima

Mu masaha make isoko mpuzamahanga ry’igura n’igurisha ku Rwanda rifunguwe, Rayon Sports isinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati wakinaga muri Oman, Niyonzima Ally.

Uyu munsi tariki ya 15 Mutarama 2020 ni bwo isoko mpuzamahanga ry’igura n’igurisha ku Rwanda ryafunguwe, amakipe yari yubatse ari menshi, ariko kuri uyu Rayon Sports ikaba isoje isinyishije Niyonzima Ally.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi wakinaga mu ikipe ya Al-Bashaer FC muri Oman yashyize umukono ku masezerano y’amezi 6 akinira Rayon Sports, ni ukuvuga amasezerano ye azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye mu ikipe ya APR FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, Ally Niyonzima ntiyigeze yumvikana na APR FC ku ngingo yo kumwongerera amasezerano ari bwo yahise yerekeza muri Oman.

Ally Niyonzima wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura VS, AS Kigali na APR FC, aramutse asinyiye Rayon Sports abaye umukinnyi wa 4 iyi kipe yongeyemo muri iri dirishya rito, ni nyuma Sugira Ernest wavuye muri APR FC, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopard muri Kenya na Drissa Dagnogo.

Yasinyishijwe na perezida Sadate
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top