Siporo

CAF CC: AS Kigali yaguye miswi na KMC

CAF CC: AS Kigali yaguye miswi na KMC

Ikipe ya AS Kigali iguye miswi n’ikipe ya KMC yo muri Tanzania ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

AS Kigali yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bashya yaguze barimo Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Eric Bakame.

KMC nayo ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi bashya yaguze barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, bakaba baratinze kubona ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino.

Igice cya mbere cy’umukino ntabwo cyari kiryoheye ijisho kuko amakipe yombi yakinaga asa nayikuraho imipira, byaje gutuma nta mahirwe aboneka muri iki gice maze bajya kuruhuka ari 0-0.

Nyuma yo gusimbuza Benedata Janvier hakajyamo Ibrahim ku munota wa 55, AS Kigali yatangiye gusatira ndetse igenda ibona amahirwe.

Gusa aya mahirwe Ikitegetse Bogarde, Ruhinda Ssentongo Seifi na Ibrahim ntibabashije kuyabyaza umusaruro maze umukino urangira ari 0-0.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe tariki ya 23 Kanama 2019 Dar es Salaam, AS Kigali ikaba isabwa kuzatsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top