Imyidagaduro

Eric Omondi yaserereje Diamond yifashishije umukunzi we Tanasha

Eric Omondi yaserereje Diamond yifashishije umukunzi we Tanasha

Umunyarwenya ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya, Eric Omondi, yashyize hanze ‘Video challenge’ aserereza umuhanzi Diamond wo mu gihugu cya Tanzania yifashishije umukunzi we Tanasha Donna wo muri Kenya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla avuga ko, Omondi yakoze iyi video nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ikipe y’igihugu ya Kenya yaraye itsinze ikipe ya Tanzania ibitego 3-2, mu mukino waraye ubahuje wo gikombe cy’Afurika 2019.

Muri iyi video itangaje yashyize kuri Instagram, Eric Omondi yagaragaye yigize ikihebe afata Tanasha amufungira ahantu mu cyumba, amupfuka umunwa ndetse amuboha amaboko n’amaguru ku buryo atari kubasha kugenda.

Iyi video kandi yari iherekejwe n’amagambo avuga ngo “Ntunkinishe, ubutumwa kuri Diamond n’abanya-Tanzania bose”.

Uretse ibyo kandi uyu munyarwenya wo muri Kenya yanagiriye inama Daimond kubuza ikipe ya Tanzania [Taifa Stars] kutazigera igerageza gutsinda ikipe ya Kenya [Harambee Stars] n’ikindi gihe, ngo bitabaye ibyo Diamond ntazongera kubona umukunzi we Tanasha bateganya no kuzarushinga mu kwezi gutaha.

Iyi video Omondi yayikoze mu rwego rwo kugira ngo asetse abantu ndetse aserereze abanya-Tanzania avuga ko iri ku rwego rwo hasi mu mupira w’amaguru ugereranyije n’igihugu cya Kenya.

Reba video hano Omondi ashimuta Tanasha

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top