Umuvugizi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jules Karangwa yahakanye ibyatangajwe na CAF mu izina rye by’igihe shampiyona izatangirira aho yavuze ko nta n’umwe ushinzwe itangazamakuru muri CAF bigize bavugana.
Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika(CAF) yanditse inkuru y’igihe shampiyona y’u Rwanda izasubukurirwa.
Nk’uko iyi nkuru ibivuga, bavuga ko ari amakuru bahawe na Jules Karangwa umuvugizi wa FERWAFA ko shampiyona izagaruka muri Mata tariki ya 15 igakinwa mu matsinda mu rwego rwo guhaza n’ingengabihe ya CAF.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Jules Karangwa yahakanye aya makuru avuga ko nta muntu n’umwe wo muri CAF bigeze bavugana kandi ko atatangaza igihe shampiyona izagarukira na leta itarafungura ibikorwa by’imikino.
Ati“ku mugaragaro mpakanye iyi nkuru ya CAF, nta muntu n’umwe wo mu ikipe ishinzwe itangazamakuru muri CAF twigeze tuvugana ku isubukurwa rya shampiyona. Ni gute nakwemeza amatariki y’igihe shampiyona izagarukira mu gihe na guverinoma itararasubukura ibikorwa bya ruhago?”
Yakomeje avuga ko nka FERWAFA basabye uburenanzira bwo gusubukura ibikorwa bya ruhago hakurikjwe amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo, bityo icyo cyifuzo Kizasuzumwa na MINISPORTS na MINISANTE, FERWAFA ibone guhabwa uruhushya.
Tariki ya 18 Werurwe 2021, MINISPORTS yasohoye itangazo ivuga ko hashingiwe ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, imyitozo n’amarushanwa ku makipe yo mu cyiciro cya mbere yemewe ariko amafederasiyo abarizwamo abanje kubisabira uburenganzira muri MINISPORTS.
1/2 I strongly denounce this article of @CAF_Online as I have not talked to anyone from CAF media team about the resumption of the league. How would I confirm the dates of restart whereas the gov't haven't yet permitted us to resume football activities?.
— Jules Karangwa (@KarangwaJules) March 21, 2021

Ibitekerezo
Ngiruwonsanga Édouard Mustapha
Ku wa 22-03-2021Haaaaaaaa
Ubwo yokejwe igitutu agasabwa kunyomoza inkuru