Siporo

Guy Bukasa yavuze ku bakinnyi ashobora kongera muri Rayon Sports

Guy Bukasa yavuze ku bakinnyi ashobora kongera muri Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Guy Bukasa avuga ko kuba isoko ry’igura ry’abakinnyi rifunguye ku Rwanda nabo bagomba gushaka uko bongeramo amaraso mashya.

Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura shampiyona ku munsi w’ejo yakinnye umukino wa gicuti na Bugesera FC maze iyitsinda ibitego 2-0.

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi be bameze neza ariko na none kuba isoko ry’igura rifunguye mu Rwanda bakwiye kongera amaraso mashya.

Ati"Isoko ry’igura rirafunguye, buri kipe ifite uburenganzira bwo kugura, natwe turabyemerewe ntabwo birarangira."

Ku myanya yifuzaho abakinnyi yagize ati"ikipe ikenera abakinnyi bose, tuzareba, tuzareba bitewe n’abahari kandi ntitwibagirwe ko ibindi bihugu byatangiye shampiyona, ubu abakinnyi bahari si benshi, iri soko ni rito ariko turimo kubikoraho nkeka ko mu mpera z’iki cyumweru tuzaba twafashe umwanzuro kandi w’ingezi"

Akomeza avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bagomba kwitonda bakaba bazana umukinnyi ubikwiriye kuko iyo urebye abakinnyi bari ku isoko badafite amakipe badaheruka mu kibuga ku buryo utakwizera ko hari icyo bazafasha ikipe.

Isoko ry’igura ry’abakinnyi mu Rwanda ryafunguwe tariki ya 15 Mata rikaba rizafungwa tariki ya 29 Mata 2021.

Rayon Sports ikaba iri mu itsinda B na Gasogi United, Kiyovu Sports na Rutsiro FC. Umukino ubanza Rayon Sports izakina na Gasogi United.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top