Haruna Niyonzima yavuze agahinda batewe no guhomba miliyoni 40 mu minsi 12
Haruna Niyinzima ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, avuga ko bari mu gahinda nyuma yo kunganya imikino 4 muri uku kwezi kwa Gashyantare (iminsi 12 gusa)muri shampiyona ya Tanzania byabahombeje amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’agahimbazamusyi bemerewe na kampuni ya GSM.
Uyu mukinnyi atangaza ko nk’abakinnyi batishimye na gato nyuma yo kugwa muri icyo gihombo kuko umupira w’amaguru ari wo ubatunze n’imiryango y abo.
Kampuni ya GSM itera inkunga ikipe ya Young Africans, yayemereye kujya yishyura amafaranga miliyoni 10 ku mukino batsinze nk’agahimbazamusyi.
Nyuma yo kunganya imikino 4 yikurikiranya mu kwezi kwa 2, Haruna avuga ko ibintu bitameze neza kuko bahombye amashilingi agera kuri miliyoni 40.
Yagize ati“ukuri ni uko nk’abakinnyi turimo kunyura mu bihe bikomeye, umupira w’amaguru ni ko kazi kacu gatunze imiryango, mwibuke ko hari amashilingi miliyoni 10 duhabwa iyo dutsinze umukino, imikino ibaye 4 nta ntsinzi, urumva tumaze guhomba angana iki?”
Yakomeje asaba abafana kudacika intege kuko ibihe barimo ari ibigize umupira w’amaguru ariko abizeza ko bigiye guhinduka.
Young Africans tariki ya 11 Gashyantare yanganyije 1-1 na Mbeya City, 15 Gashyantare banganya na Tanzania Prisons 0-0, 18 Gashyanatre banganya Polisi Tanzania 1-1 ni mu gihe tariki ya 23 Gashyantare banganyije na Coastal Union 0-0.

Ibitekerezo
Ivan ntwali
Ku wa 28-02-2020mukosore iyi nkuru mwibeshye,kuko mwavanze inkuru.iyi foto ya nyuma ntaho ihuriye niyi nkuru. check it!
thanks