Siporo

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports ibura abakinnyi 3 bakomeye

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports ibura abakinnyi 3 bakomeye

Rayon Sports irakira Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ni umukino igiye gukina ibura abakinnyi bagera 3 bakina mu busatirizi bose kubera ikibazo cy’imvune.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 50, irakira Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.

Rayon Sports ikaba igiye gukina uyu mukino ifite ibibazo by’imvune imaranye igihe harimo Bizimana Yannick wavunikiye ku mukino wa Etincelles, Dagnogo na Omar Sidibe na bo ntibaragaruka.

Uyu mukino uri bubere kuri Satde Regional i Nyamirambo saa 15:00’, kwinjira ni ibihumbi 20 muri VVIP, ibihumbi 10 muri VIP ahatwikiriye 3000 frw ahasigaye hose ni 2000 frw.

Dagnogo afite imvune
Sidibe ntakina uyu mukino na we kubera imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top