Siporo

Ibyafashwe nk’ihohoterwa ry’umubiri, incyuro z’ibiryo… Ibyo abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Ghana bahuriye nabyo muri hoteli, RSF irabihakana

Ibyafashwe nk’ihohoterwa ry’umubiri, incyuro z’ibiryo… Ibyo abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Ghana bahuriye nabyo muri hoteli, RSF irabihakana

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika yo Koga, bahuye n’uruva gusenya ubwo muri Hotel ya La Palise i Nyamata umuyobozi yababwiraga ko baje kuyisahura ibiryo, umwe mu bakobwa we akabwirwa ko yambaye ubusa. Federasiyo y’umukino wo koga ’RSF’ ivuga ko ari ibinyoma.

Aya marushanwa Nyafurika yo koga azabera muri Ghana guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021.

Mu gushaka abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino, Federasiyo y’Umukino wo Koga ‘RSF’, yakoresheje irushanwa ryabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize, hashakwamo bane maze Irankunda Isiaka bakunda kwita Bebeto, Niyibizi Cedric, Ishimwe Claudette na Umuhoza Uwase Lidwine baba ari bo batoranywa.

Umwiherero watangiye ku Cyumweru gishize tariki ya 26 Nzeri, urimo kubera La Palise Hotel Nyamata, ukaba waragiyemo abakinnyi babiri gusa.

Claudette usanzwe uba i Kibuye bamubwiye ko urupapuro rwe rw’inzira(passport) rufite ikibazo kandi ko yikingije urukingo rumwe, Ghana itamwerera kwinjira muri iki gihugu.

Uretse Claudette, na Bebeto yabwiwe ko atagomba kwinjira muri uyu mwiherero, aho bavugaga ko yananiranye yahawe Buruse yo kujya kwiga mu Burusiya agaruka atavuze ndetse anenga amafaranga yahabwaga, federasiyo rero ngo ikaba yaramutangiye raporo muri MINISPORTS, Minisiteri yongeye kumubona k’urutonde babaza federasiyo uko yagarutseho kandi yaratangiwe raporo mbi. Ahita akurwaho.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bebeto n’ikipe ye yo ku Gisenyi asanzwe akinira, biteguye kujya kurega kubera ko bambuwe uburenganzira bwabo, umukinnyi wabo yabujijwe gusohoka kandi yarabikoreye.

Umwiherero wagiyemo n’abakinnyi babiri gusa, Cedric na Uwase, batunguwe no kwisanga ari bo bonyine, gusa nabo ntibafashwe neza n’iyi hoteli, byaje no kuviramo umwe muri bo kuwusohokamo.

Babwiwe ko ku munsi bagenewe icupa rimwe ry’amazi rya mililitiro 500 (igice cya litiro) ibintu bumvaga ko ari amazi adahagije ku muntu wabaga wakoze imyitozo.

Ku wa Mbere barimo bafata amafunguro ya mu gitondo, umwe mu bayobozi ba hoteli(General Manager) yababwiye ko barimo gusahura hoteli, ikintu cyatumye biyumva nk’abafite ipfunwe, basuzuguwe bameze nk’aho iwabo bataryaga, bahise babireka ndetse bafata umwanzuro ko nta mafunguro yaho bazongera gufata.

Undi mukozi wa Hoteli yaje kubwira Lidwine ko Manager yavuze ko yamusuzuguye agomba kumusaba imbazi, ISIMBI yamenye ko amagambo Lidwine yabwiye uyu muyobozi yamubabaje, ari uko yamubwiye ko nta bimuranga(badge) ndetse atanambaye impuzankaho (uniform) ko batamenya niba koko ari umukozi waho, ikindi ko abaye ari na we atakabaye abwira abakiliya gutyo.

Umuntu wahaye amakuru ISIMBI yakomeje avuga ko uyu mukobwa yongeye kubabazwa n’uko uyu wari umuzaniye ubwo butumwa, yamubwiye ko anambaye ubusa bitajyanye n’umuco nyarwanda, imyambarire ye idahwitse ibintu yahise abwira abo bari kumwe ko yumva yakorewe ihohoterwa.

Yongeye gushengurwa n’uko Girimbazi Pamela(umuyobozi wa federasiyo yo koga) yahise abwira umutoza we ngo abwire Lidwine ahindure imyambarire kuko bamubwiye ko yambaye ubusa, ni mu gihe atari azi n’ibyo yambaye ndetse ntashake no kuvugana na we ngo abimwibwirire.

Ngo ibyababagaho byose babibwiraga federasiyo ariko ntigire icyo ibikoraho. Ibi byaje gutuma ku wa Kabiri nimugoroba Uwase Lidwine afata umwanzuro wo gutaha ngo yasize abwiye abari aho ko atakwihanganira inzara(ngo kuva bamubwira ko asahura hoteli yari atarongera kurya, yakoraga imyitozo atarya kandi akabona federasiyo ntacyo biyibwiye) ndetse ko ngo ibyabereye aho byose byari nk’agasuzuguro.

Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mu bari muri iyi hoteli ni uko nyuma y’uko Lidwine agiye, Claudette wari ufite ikibazo cy’urukingo rwa kabiri na passport ari we wahise ujya mu mwiherero kumusimbura.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, perezida wa federasiyo y’umukino wo kogo mu Rwanda, Girimbabazi Pamela yavuze ko ibyo bavuga ko atari byo.

Ku kibazo cy’uko umukinnyi yasohotse akitahira, avuga ko bari babahaye gahunda bajya kumureba bagasanga we yagiye.

Ati "twe twahawe raporo y’uko umukinnyi yavuye mu mwiherero, twagiyeyo dusanga yagiye, twari twabahaye gahunda yo kujya kubareba we dusanga ntawuhari."

Ku ngingo yo kuba Lidwine yarabwiwe n’umukozi wa hoteli ko yambaye ubusa, avuga ko atabyemeza kuko atari ahari, ahakana kuba yarahamagaye ngo ahindure imyenda.

Ati "umutoza yaduhaga raporo, urumva ibyo kuba yarabwiwe ibyo sinabihakana ariko na none sinabyemeza, umukinnyi twaravuganaga nta kintu yigeze ambwira, yambwiraga ko ameze neza (...) None se nahamagara umutoza mubwira ngo umukinnyi ahindure imyenda kandi mfite nimero y’umukinnyi tuvugana? Ntabwo ari byo."

Kuba hoteli yarababwiye ko baje kuyisahura, yavuze ko akurikije uko ayizi isanzwe yakira abantu, itabikora.

Kuri Claudette avuga ko impamvu atagendeye kimwe n’abandi mu mwiherero yari agisabirwa uburuhushya kuko atarageza imyaka y’ubukure.

Ati "uwo bavuga wahise ujyayo [Claudette] aracyari muto, afite imyaka 16, byasabaga ko umuntu abanza kumusabira uruhushya ku babyeyi, aho yiga ku ishuri, ikindi ntabwo yari afite urukingo rwa kabiri, yarufashe ku wa Gatatu."

Girimbabazi Pamela yijeje ISIMBI ko byinshi bijyanye n’iyi nkuru harimo n’ibimenyetso nko ku kibazo cya Bebeto azabiyigaragariza nayo ikabyereka Abanyarwanda.

Irankunda Cedrick yakuwe ku rutonde rw'abagomba kwitabira iyi mikino
Lidwine yavuye mu mwiherero kubera icyo yise agasuzuguro n'ihohoterwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Frank
    Ku wa 3-10-2021

    Muraho neza,

    Aya makuru rwose siyo kuko uriya mukobwa ngo ni Lidwine na Bebeto ntibashobotse natwe turabizi rero kumva ngo yikuwe mu mwiherero ntago bitangaje kuko aba ashaka gufatwa mamamaaaa nkaho ariwe kamara gusa. U Rwanda rufite abandi bakinnyi kandi bashoboye bakwiye kwitabwaho nimuve kuri abo bigize intakorwaho kandi ntanicyo bashoboye.

    Kindi mwanjya mubaza amakuru no mubakinnyi turamuzi ntashobotse Lidwine na Bebeto.
    Fina itanga scholarship kubakinnyi ikandi iba ibashinzwe, yibeshya ngo ni federation igomba kumwitaho sibyo rwose nibinyoma yewe biri no kurubuga rwa FINA.ORG.

    Murakoze.

  • Theogene
    Ku wa 2-10-2021

    Njyewe ndi abo bakinnyi twataha abo bayobozi akaba aribo basohokera igihugu. Ubwose abo bakinnyi banagenda bwo bazatanga uwuhe musaruro mumitwe yabo harimo ibyo bintu? Bakagombye guhabwa agaciro bakwiye.

  • Theogene
    Ku wa 2-10-2021

    Njyewe ndi abo bakinnyi twataha abo bayobozi akaba aribo basohokera igihugu. Ubwose abo bakinnyi banagenda bwo bazatanga uwuhe musaruro mumitwe yabo harimo ibyo bintu? Bakagombye guhabwa agaciro bakwiye.

  • Ntirandekura
    Ku wa 2-10-2021

    Ndi umutoza mu mukino wo koga,urakoze Isimbi Ku nkuru,gusa uriya mukobwa Lidwine nanjye ndamuzi ,ntashobotse,ariko ikosa ni irya Presidene Pamella umushyira imbere ngo yamufadhije kugra kubutegetsi.Gusa imiterere ya Pamella na Lidwine ni imwe,rero ntibahuza.

  • Ntirandekura
    Ku wa 2-10-2021

    Ndi umutoza mu mukino wo koga,urakoze Isimbi Ku nkuru,gusa uriya mukobwa Lidwine nanjye ndamuzi ,ntashobotse,ariko ikosa ni irya Presidene Pamella umushyira imbere ngo yamufadhije kugra kubutegetsi.Gusa imiterere ya Pamella na Lidwine ni imwe,rero ntibahuza.

  • Nkaka
    Ku wa 2-10-2021

    Uwanditse iyi nkuru ntabyazi ni fack news jya mubanza gutohoza inkuru imbere yukuyandika. Biragaragara ko uwanditse atari professionnel. Imitwaririre yuyo mukobwa muri camp uwabyandika muri La Palisse hôtel Nyamata wasanga baribeshe bari kubanza kumujyana Indela cyange Iwawa hanyuma akabona kuza afite ikinyabufura nyarwanda. Umukuru wa RSF yabivuze. Jya mubanza mugire amatohoza imbere yukwandika inkuru. Ntamarushanwa yabereye Nyandungu. Murakoze

  • Tuyisenge
    Ku wa 1-10-2021

    Ariko mbibarize ibyo mwanditse mwabibwiwe nuwari uhari cyangwa nibyo liduine yabaregeye??? None se ko avuga ngo maneger nta uniform yari yambaye nihehe manager WA hotel muzi yambara uniform ikindi hotel ifite 4etoire (4*) ukabona umuntu aje kuri breakfast yambaye ikariso (string) ubwo se nihehe Atari yambaye ubusa none se restaurant ni piscine???? Ikindi muzabaze nabo bakinana imyitwarire ye rwose ntihwitse ntabwo aruwo guhagararira igihugu cyacu CY,u Rwanda murakoze.

  • Tuyisenge
    Ku wa 1-10-2021

    Ariko mbibarize ibyo mwanditse mwabibwiwe nuwari uhari cyangwa nibyo liduine yabaregeye??? None se ko avuga ngo maneger nta uniform yari yambaye nihehe manager WA hotel muzi yambara uniform ikindi hotel ifite 4etoire (4*) ukabona umuntu aje kuri breakfast yambaye ikariso (string) ubwo se nihehe Atari yambaye ubusa none se restaurant ni piscine???? Ikindi muzabaze nabo bakinana imyitwarire ye rwose ntihwitse ntabwo aruwo guhagararira igihugu cyacu CY,u Rwanda murakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top