Icyo perezida wa Rayon Sports abona cyakorwa amakipe yo mu Rwanda akagira amikoro arambye
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate abona ikintu cya mbere cyakorwa kugira ngo amakipe yo mu Rwanda agire amikora y’igihe kirambye ari uko abakunzi ba yo bagomba kugaragaza ko bahari bakayashyigikira kuko bizakurura abashoramari bakayashoramo imari.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’abakunzi b’umupira w’amaguru aho yari abajijwe icyo abona cyakorwa kugira ngo amakipe yo mu Rwanda yubake uburyo bw’amikoro burambye cyane ko amenshi usanga aterwa inkunga n’uturere cyangwa ibindi bigo bya leta.
Yagize ati“icyakorwa ni uko abakunzi b’amakipe mwayashyigikira mugaragaza ko muhari, nibimara gushoboka abantu bazadushaka kuko bazaba batubonamo inyungu.”
Yakomeje akandi avuga ko ikindi ari ukubaka amakipe akomeye kandi ahangana kuko na byo biri mu bikurura abashoramari.
Yagize ati“ikindi ni uko hagomba kuguma kubaho guhatana no kubaka ikipe zikomeye ariko duhereye muri gahunda yo kurera abana.”
Kugeza uyu munsi mu makipe akina mu cyciro cya mbere, uretse Rayon Sports na Gasogi United zikoresha amafaranga y’abaterankunga gusa ariko nazo zikaba zitarabigeraho ku kigero cyo hejuru, andi makipe yose n’afite abaterankunga usanga anakoresha amafaranga ahabwa n’uturere cyangwa se Minisiteri runaka.

Ibitekerezo
Niyonshuti anastase
Ku wa 23-03-2020Nge mbona ntaterambere rya foot boll rizabaho mugihe leta igifite ama club Akina shampiyona kugirango ushore amafranga yawe ushinge ikipe ugiye guhangana na leta ntabwo bishoboka