Siporo

Icyo rutahizamu Jacques Tuyisenge yatangaje nyuma yo gusinyira APR FC

Icyo rutahizamu Jacques Tuyisenge yatangaje nyuma yo gusinyira APR FC

Rutahizamu Jacques Tuyisenge nyuma yo gusinyira APR FC, yavuze ko yishimiye gusinyira iyi kipe cyane ko nta mukinnyi utakwifuza gukinira ikipe nka APR FC itwara ibikombe.

Ku munsi w’ejo ni bwo APR FC yerekenye uyu rutahizamu ugiye kuyikinira mu gihe cy’imyaka 2, ni umuhango wabereye ku cyicaro cya APR FC, giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali kiyoborwa n’umuyobozi wayo wungirije Maj. Gen. Mubarakah Muganga.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, Jacques Tuyisenge yatangaje ko APR FC ari ikipe nziza nta mukinnyi utakwifuza kuyikinira.

Yagize ati“Ni ibyishimo kuri njyewe kuko APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi wese yifuza gukinamo, ikipe itwara ibikombe, urumva rero ko nta mukinnyi utakwifuza gutwara ibikombe. Ku ruhande rwanjye ni ibyishimo byinshi kuko banyifuje kugira ngo nze ntange imbaraga zanjye nzongere kuza bagenzi banjye bari basanzwe mu ikipe kandi twizeye kuzitwara neza dufatanyirije hamwe.”

Jacques Tuyisenge ahamya ko ikimuzanye muri APR FC ari ukuyifasha kugera ku ntego yiyemeje mu myaka 2 iri imbere yayisinyiye kandi akazabigeraho afatanyije na bagenzi be.

Jacques Tuyisenge avuga ko nta mukinnyi utakwifuza gukinira APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top