Siporo

Icyo umutoza Masudi Djuma avuga ku bakinnyi b’abarabu bakinnye umukino wabo wa mbere muri Rayon Sports

Icyo umutoza Masudi Djuma avuga ku bakinnyi b’abarabu bakinnye umukino wabo wa mbere muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko abakinnyi b’abarabu bakomoka muri Maroc iyi kipe iheruka gusinyisha, ari abakinnyi beza igisigaye ari uko bamenyerana n’abandi.

Rayon Sports iheruka gusinyisha umwaka umwe rutahizamu, Rharb Youssef ndetse inatizwa Lahssaine Ayoub bose bakomoka muri Maroc bakiniraga ikipe ya Raja Casablanca, bikaba bikubiye mu masezerano y’ubufatanye amakipe yombi yasinyanye muri Nyakanga uyu mwaka.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Mbere w’iki cyumweru, ku wa Kabiri bakora imyitozo ni mu gihe ku munsi w’ejo bagaragaye mu ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Gorilla.

Lahssaine Ayoub ukina mu kibuga hagati yabanje mu kibuga ariko aza gusimburwa mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira asa nuwagize akabazo k’imvune, Rharb Youssef we yinjiye mu kibuga igice cya kabiri kigitangira akina iminota 45.

Masudi Djuma aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ari abakinnyi beza bazi umupira, gusa bakeneye kubanza kumenyerana na bagenzi babo.

Ati “urabizi mu mupira ntabwo ari filime, abantu bose barakureba, nimba mwabonye y’uko bazi gukina na Masudi yabibonye, icya mbere ni iki, ni ugufata umupira akawutanga, akawuha bagenzi be, nta mwarabu utazi gukina, baracyari bato, icyo babura ni ukwinjira mu mwuka w’ikipe, ubahe amabwiriza, umupira mu maguru barawufite kandi bazadufasha.”

Akomeza avuga ko akomeje kugenda areba abakinnyi azagura ndetse ko yizeye ko nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu bazakinamo na AS Kigali, uzarangira amaze kubona abakinnyi azagura ari nabo azasigarana.

Rharb Youssef ni rutahizamu wagaragaje ko ashobora kuzatanga akazi
Lahssaine Ayoub akina mu kibuga hagati ariko ntabwo iminota yakinnye yemeje abakunzi ba Rayon Sports
Masudi avuga ko ari abakinnyi beza bazabafasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Michel jackison
    Ku wa 3-10-2021

    eserayon nawundimukinnyi izasinyisha nyumayabarabu

  • Michel jackison
    Ku wa 3-10-2021

    eserayon nawundimukinnyi izasinyisha nyumayabarabu

  • Michel jackison
    Ku wa 3-10-2021

    eserayon nawundimukinnyi izasinyisha nyumayabarabu

  • Michel jackison
    Ku wa 3-10-2021

    eserayon nawundimukinnyi izasinyisha nyumayabarabu

  • Michel jackison
    Ku wa 3-10-2021

    eserayon nawundimukinnyi izasinyisha nyumayabarabu

  • Davide bitangz
    Ku wa 2-10-2021

    Ese babuwa. Samusoni bimezegt kotwumvisengo yasinyiye imbanzirizamasezerano raynsport byarangiye gt

IZASOMWE CYANE

To Top