Igihe umukino w’ikirarane cya shampiyona uzakinirwa cyamenyekanye, FERWAFA ibwira amakipe ko nta kiruhuko bafite
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryamaze kwemeza ko umukino w’ikirarane cya shampiyona mu itsinda A wa Bugesera FC na AS Muhanga ugomba kuzakinwa kuri uyu wa Kane.
Uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 2 Gicurasi ariko waje kuba ikirarane kuko abakinnyi ba AS Muhanga bari banduye Coronavirus.
Mu gihe shampiyona mu cyiciro cy’amatsinda kiri busozwe uyu munsi, FERWAFA binyuze mu munyabanga wayo Uwayezu Francois Regis yamaze kumenyesha aya makipe ko uyu mukino w’ikirarane uzakinwa ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi 2021 i Muhanga nk’uko n’ubundi iyi kipe yagombaga kwakira uyu mukino.
Muri ubu butumwa yoherereje amakipe yanabamenyesheje ko nta kiruhuko kizabaho shampiyona izahita ikomeza hakinwa imikino ya nyuma y’amatsinda.
Yagize ati” Bwana Muyobozi. Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko nyuma y’imikino y’amatsinda muri shampiyona nta kiruhuko kizabaho. Shampiyona izahita ikomeza nyuma y’umukino uzahuza AS Muhanga na Bugesera FC. Uyu mukino uzaba ku wa 20 Gicurasi 2021. Turabashishikariza gukomeza kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa by’umupira w’amaguru.”
Amakuru avuga ko nyuma y’iyi mikino y’amatsinda, mu mpera z’iki cyumweru aribwo hazaba tombora y’uburyo amakipe azahura n’ibibuga bizakinirwaho.

Ibitekerezo