Ihurizo rikomeye kuri APR FC, Afande Mubaraka yavuze ku byo gusuzugura ikipe y’igihugu
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yavuze ko bitewe n’imikino iyi kipe ifite yegeranye ari yo mpamvu bazarekura abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ku matariki yagenwe na FIFA bityo ko ntaho bihuriye no gusuzugura ikipe y’igihugu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwifashisha mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 aho rugomba gukina na Cape Verde tariki ya 11 na 17 Ugushyingo 2020.
Abakinnyi b’imbere mu gihugu batangiye imwiherero tariki ya 9 Ukwakira 2020, abakinnyi ba APR FC 11 bahamagawe ntabwo batangiranye n’abandi imyitozo kuko bari kumwe n’ikipe yabo. Tariki ya 19 Ukwakira abakinnyi bahawe akaruhuko aho basubiye mu mwiherero tariki ya 26 Ukwakira, byari byitezwe ko abakinnyi ba APR FC bazajyana n’abandi ariko siko byagenze kuko bakomeje umwiherero mu ikipe yabo.
Abakinnyi ba APR FC bakaba bagomba kubanza kuzuza gahunda z’imyitozo mu ikipe yabo bitegura Champions League, ubundi bakazitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu tariki ya 2 Ugushyingo 2020, ni mu gihe umukino wa Cape Verde ubanza uzaba tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Iyi kipe nayo ikaba irimo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champion League aho izakina umukino wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo.
Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yavuze ko nk’uko byakomeje kugenda bivugwa ko basuzuguye ikipe y’igihugu atari byo.
Ati“Nyuma y’uko hari Radio imwe yumvikanye ikoresha imvugo zikakaye zishaka no kuyobya abayumva ivuga ko ngo APR FC kuba itarekuye abakinnyi bayo ngo bajye mu Mavubi ari ugusuzugura ikipe y’igihugu, ndagira ngo nkosore imvugo yabo ‘mu bantu basuzugura APR FC ntitubamo si nako twatojwe’ kuvuga rero ngo abakinnyi bacu kutitabira umwiherero w’Amavubi ari ugusuzugura sicyo bivuze.”
Yakomeje avuga ko ubu bari mu ihurizo rikomeje kuko bafite imikino yegeranye kuko nyuma y’iminsi ine gusa ikipe y’igihugu imaze gukina bazahita bakina umukino wa Champions League bityo ko ari yo mpamvu abakinnyi bagomba kwitegura bakazagera mu mwiherero ku gihe giteganywa na FIFA.
Ati“Urumva ko nta gihe APR FC izongera kubona uko yitoza, bityo bidakozwe ubu simbona ikindi gihe byazakorwa.”
APR FC yavuze ko bakurikije itegeko rya FIFA rivuga ko umukinnyi ukinira ikipe (club) iherereye ku mugabane utandukanye n’uwo igihugu ke kibarizwaho agomba kugera mu ikipe y’igihugu nibura iminsi itanu mbere y’umukino, mu gihe ukina mu ikipe (club) isangiye umugabane n’igihugu ke cyangwa se ibarizwa mu gihugu akinira agomba kugera mu ikipe y’igihugu nibura iminsi ine mbere y’umukino.
Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’Igihugu akaba ari Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick.

Ibitekerezo
Kwizera dieudonne
Ku wa 30-10-2020Ubundix sukujya kurungurukayo harumwanya bazamarayo dkwizera121@gmail
Kwizera dieudonne
Ku wa 30-10-2020Ubundix sukujya kurungurukayo harumwanya bazamarayo dkwizera121@gmail
Aleluya pascal
Ku wa 30-10-2020Apr f.c ibyo ikora irabizi abayobozi ba apr f.c bagendera kuri gahunda apr f.c oyee oyee oyee!!!!