Rutahziamu w’Amavubi, Hakizimana Muhadjiri avuga ko gutsinda imikino ibiri u Rwanda rufite imbere uwa Mozambique na Cameroun bishoboka kuko nta kipe idatsindwa.
Muri uku kwezi u Rwanda rufite imikino 2 yo mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, mu gihe rwayitsinda rwaba rufite amahirwe menshi yo kujya muri iki gikombe.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Hakizamana Muhadjiri yavuze ko bishoboka cyane kuko n’abakinnyi nicyo bifuza kandi ko nta kipe ku Isi ibaho idatsindwa.
Ati“birashoboka cyane, ikipe iyo ari yo yose yatsindwa natwe nibyo twifuza gutsinda, ndibaza ko nyagasani abidufashijemo twabigeraho.”
Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.
Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Ibitekerezo