Siporo

Ikipe yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari yamenyekanye

Ikipe yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari yamenyekanye

Nyuma y’uko Rayon Sports itangaje ko itakitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’Intwari cya 2020 kizatangira ku munsi w’ejo, iyi kipe yahise isimbuzwa Kiyovu Sports.

Ku munsi w’ejo ni bwo Rayon Sports yandikiye federasiyo iyisaba ko abakinnyi bayo bafite amasezerano igishakira ITC (International Transfer Certificate) bakwemererwa gukina, n’abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit) bari kubishakirwa nabo bakwemererwa gukina.

Ibi babishingiraga ku kuba umwaka ushize bemerewe gukinisha abakinnyi 3 batari bakabonye ibyangombwa, ari naho bahera basaba ko n’ubu bakoroherezwa.

Federasiyo ikaba yasubije iyi kipe ko ubusabe bwabo butemewe ko amarushanwa agomba gukinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa.

Rayon Sports ikaba yahise yandikira FERWAFA iyimenyesha ko niba ibyo basabye bidakunze nabo batazitabira iri rushanwa riztangira ku munsi w’ejo rigasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryahise ryitabaza Kiyovu Sports yabaye iya gatanu umwaka ushize w’imikino, iyi kipe ikaba yanamaze kwemera kuzakina.

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sports akaba yemereye ISIMBI ko bamaze kubwirwa ko ejo bazakina iri rushanwa ry’Intwari, bakaba bazakina saa 18:00’ bakina na Police FC.

Imikino izatangira saa 15h APR FC ikina na Mukura VS, saa 18:00’ Police FC ikine na Kiyovu Sports. Imikino izakomeza ku wa 28 Mutarama, Police FC ikina na APR FC mu gihe Kiyovu Sports izakina na Mukura VS, irushanwa rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020, Mukura VS ikina Police FC mu APR FC izakina na Kiyovu Spors.

Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports mu irushanwa ry'igikombe cy'Intwari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkunda Rayon
    Ku wa 25-01-2020

    Ariko reka twumvikane tunarebe ibintu neza nta marangamutima arimo:
    1) Rayon sports Fc yasabye ibyo yifuzaga ferwafa iyibwira ko bisashoboka by abanyamahanga batanu rayon irabyemera
    2) 23rd rayon isaba ko yakinisha abakinnyi bari mwigeragezwe: ubukoko turi muri pre-season nonese ukinishije umukinnyi ngo nuko wemeranyijwe nawe term and condition ejo equipe ye ifite ubugegera ikabyuriraho ikarega uziko yaba rayon yaba ferwafa byahanwa bikanaviramo ibihano kuri national team
    Transfer sinkabimwe byakera ubungubu ni software: equipe ishyira muri system ubusabe bwayo ferwafa ikabwoherereza federation yaho umukinnyi yaje ava bikoherezwa equipe yaje avamo ubundi hagakurikiraho processus ya confirmation na approval ibibyose biri verified by fifa bitaba ibyo wahanwa
    Ubukoko ninde mubuyobozi bwa rayon urabizi
    3) rayon urashaka right tv ibi byabayehe kweli right of TV ni federation izicuruza gusa muzarebe na azam ntiyemerewe kwerekana match ya Apr or kiyovu
    4) kudakina igikombe cy intwali byonyine nubugwali kiri committe iriho ya rayon
    5) gukina igikombe nkibi ahubwo wanafasha ugakangurira aba rayon kukitabira kugira ikizavamo kizafashe urwego rw intwali z igihugu kuko one it’s awareness company ikindi ni out out in term of money gusira imbere indagusa yicyo wakuramo nukutubaha gahunda zareta no gutukisha umuryango wa rayon muri rusanjye numuco no kugarura umuco mubi wo kwigaragabya ibi bireberwe hafi tutazisanga iyi committe iriho itugejeje habi gusa kutitabira nubushatse ariko nigisebo

IZASOMWE CYANE

To Top