Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Rwanda bahaye ibikorwa bya siporo bitandukanye aho muri ruhago amakipe 5 ya mbere agomba guhatanira igikombe yamenyekanye, ni mu gihe ibyamamare nka Arsene Wenger byari mu Rwanda.
Habaye ibikorwa bitandukanye muri siporo, muri iyi nkuru turagaruka ku bikorwa byavuzwe cyane, byihariye impapuro zibanza mu itangazamakuru.
Amakipe 5 yarenze icyiciro cy’amatsinda muri shampiyona
Nyuma y’iminsi 16 shampiyona umwaka w’imikino 2020-2021 itangiye, amakipe 5 yamaze gukatisha itike yo kujya mu makipe 8 agomba guhatanira igikombe.
Shampiyona y’uyu mwaka yakinwe mu buryo bw’amatsinda, amakipe ari mu matsinda 4 aho buri tsinda rigomba gutanga amakipe 2 azamuka akajya guhatanira igikombe, andi 2 akamanuka akajya guhatanira kutamanuka.
Amakipe yamaze kubona itike yo kuzamuka ni APR FC mu itsinda rya mbere, AS Kigali na Police FC mu itsinda C, Marines FC na Espoir FC mu itsinda D. Ayamaze gusigara ni AS Muhanga mu itsinda A, Musanze FC na Etincelles FC mu itsinda c na Sunrise FC na Mukura VS mu itsinda D. Uyu munsi nibwo hamenyekana n’andi makipe amanuka n’azamuka.
Inama ya komite Nyobozi ya CAF yazanye ibyamamare i Kigali
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki ya 14-15 Gicurasi, mu Rwanda haberaga inama ya komite Nyobozi ya CAF yemereje imyanzuro itandukanye nko kuba CAF-FIFA Pan-African Schools Football Championship iba rimwe mu marushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Kwemeza isubikwa ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 yari gutangira muri Kamena, ariko ikaba yarimuriwe muri Nzeri, Ukwakira, Ukuboza (2021) na Werurwe 2022, n’ibindi.
Iyi nama yari yitabiriwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino na perezida wa CAF, Dr Patrice Motespe, yasize bwa mbere mu mateka ye, Arsene Wenger ageze mu Rwanda kuko na we yayitabiriye, ku munsi w’ejo akaba yaranasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
BAL yaratangiye
Irushanwa rya Basketball Africa League(BAL) riba ku nshuro ya mbere ryatangiye ku munsi w’ejo muri Kigali Arena.
Iri rushanwa ryahuje amakipe 12 agabanyije mu matsinda 4 harimo na Patriots BBC yo mu Rwanda, rizasozwa tariki ya 30 Girusi.
Rikaba ryarahuruje ibyamamare bitandukanye ku Isi harimo J. Cole, umuraperi urimo gukinira Patriots, Mohombi umuhanzi wo muri DR Congo, Ommy Dimpoz, umuhanzi wo muri Tanzania n’abandi.
Patriots ikaba yatangiye itsinda Rivers Hoopers amanota 80-63.
APR FC yirukanye Bukuru Christophe
Impera z’icyumweru zasize ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo kwirukana Bukuru Christophe asohorwa mu mwiherero w’iyi kipe i Shyorongi kubera imyitwarire mibi. Byabaye ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021.

Ibitekerezo