Abahanzi nyarwanda Ruhumuriza James uzwi nka King James, K8 Kavuyo, umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo bari bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, barekuwe.
Aba uko ari bane bakaba barafashwe bari kumwe n’abandi bantu 4 ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza aho bavuze ko bari bagiye muri aka karere kugura ibibanza.
Kuri uyu wa Kabiri, Shaddyboo yagaragaje ko barekuwe ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram.
Ati “Ntuzigere unkubita mu gihe ndi hasi, kubera ko igihe nzabyuka uzahura n’ibibazo. Nagarutse.”
Bakaba barekuwe nyuma yo kumara iminsi baganirizwa ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Bakaba bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 6-08-2021Yooooh mba numva mbabajwe nabo. Iminsi itanu ni myinshi. Gusa koko niba inzira zari zitarafungurwa haba habaye miss anderstanding. Umunsi mwiza!