Imyidagaduro

Hamida wakundanye na Rwatubyaye Abdul yitabye Imana

Hamida wakundanye na Rwatubyaye Abdul yitabye Imana

Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana azize kanseri.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hamida yamaze kwitaba Imana azize iyi ndwara ya Leukaemia.

Ni inkuru yamenyekanye itangajwe n’umuvandimwe wa Hamida wari umaze iminsi amurwaje, ni ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp Status ya Hamida.

Ati "Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu musengere.”

Uyu munyarwandakazi wari usanzwe uba muri Indonesia, yari amaze igihe arwaye aho yari asigaye agendera mu kagare.

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul ahishuriye ISIMBI ko batakiri kumwe, Hamida bitewe n’abantu bamubazaga niba ari byo, yemeye gutobora aravuga ndetse ahishura ko arimo kunyura mu bihe bikomeye by’uburwayi.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko kubera uburwayi yagize ubu asigaye agendera mu kagare, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.

Ati "abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.”

"Ntabwo byari byaroshye, uwo ari we wese yakurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.”

Urukundo rwe na Rwatubyaye Abdul rwamenyekanye cyane muri 2020 ubwo buri umwe yatangiraga kugaragaza amarangamutima afitiye mugenzi we.

Muri Kamena 2021 ubwo yari yatanze umwanya ku bantu ngo bamubaze ibibazo bifuza kuri Instagram, Hamida nyuma yo kwemeza ko Rwatubyaye ari umugabo we cyane ko yari asigaye anitwa Mrs Rwatubyaye kuri Instagram, umwe mu bakunzi be yamubajije niba yaba yarakoze ubukwe maze amubwira ko imbere y’Imana byabaye ariko imbere y’amategeko ari mu minsi mike.

Icyo gihe yagize ati “Imbere y’Imana twarasezeranye, imbere y’amategeko icyo twita umurenge ni mu minsi mike."

Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul, kapiteni wa Rayon Sports aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze nta bukwe bwabaye icyabaye ari ukubutegura ariko ubu bukaba baratandukanye butabaye.

Ubutumwa bubika Hamida
Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana azize kanseri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • IRAUKUNDA THADEE
    Ku wa 6-11-2022

    NINKURUYINCAMUGONGOKUMVAKOHAMIDAWARWATUBYAYE YITABYEIMANA!!! UMURYANGOWANYAKWIJYENDERAWIHANGANEKUKUMUNSIYUJYEZENTIWAWUTANGIRA, IMIMWAKIREMUBAYO.

  • Nestor cassper
    Ku wa 6-11-2022

    Ubwo ntiyari yamuhevye kubera ubugwayi???yoba yarakoze amakosa akomeye,leucémie ningwara mbi ntakundi niyigire twese niyonzira

  • Nestor cassper
    Ku wa 6-11-2022

    Ubwo ntiyari yamuhevye kubera ubugwayi???yoba yarakoze amakosa akomeye,leucémie ningwara mbi ntakundi niyigire twese niyonzira

IZASOMWE CYANE

To Top