Imyidagaduro

Ukuri ku ifungwa ry’umuhanzikazi Marina(VIDEO)

Ukuri ku ifungwa ry’umuhanzikazi Marina(VIDEO)

Bad Rama, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya The Mane umuhanzikazi Marina abarizwamo, atangaza ko uyu mukobwa atigeze afungwa nk’uko byatangajwe mu minsi ishize, gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye ahabwa andi mabwiriza arihanangirizwa.

Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru zivuga ko umuhanzikazi wo muri The Mane, Marina afunzwe.

Mu kiganiro umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko Marina atigeze afungwa gusa ngo habayeho ikibazo cyatumye yihanangirizwa.

Yagize ati"ntabwo Marina yafunzwe nk’uko babivuga, buriya gufungwa ni ibintu bitandukanye n’ubwo umuntu ashobora kubivuga byoroshye, gusa habayeho ikibazo bahabwa amabwiriza arihanangirizwa ."

Ngo umuntu babana yari yagize isabukuru mu kuyizihiza bisa nk’aho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati"ni ikibazo cyabeyeho iwe mu rugo n’umuvandimwe we babana, uwo mugenzi we yari yagize isabukuru bisa nk’aho hari amabwiriza atakurikijwe ariko barahuguwe ubuzima burakomeza, yarihanangirijwe ibintu bashyira mu buryo ubuzima burakomeza."

Yakomeje avuga ko uyu muhanzikazi byamubabaje cyane, gusa byaje kuvamo inganzo yo gukora indirimbo ’Ikanisa’ na Bad Rama azaririmbamo.

Bad Rama ahamya ko Marina atigeze afungwa

Reba ikiganiro na Bad Rama

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwamahro Alphonsine
    Ku wa 22-06-2021

    Ndabakunda kandi musubireyo ntamahwa bantu bange

  • ujumbe nyabenda isaie
    Ku wa 13-05-2021

    ese marina yakoze iki nuwo mugenzi wiwe? Ko inkuru mutayimaze?

  • ujumbe nyabenda isaie
    Ku wa 13-05-2021

    ese marina yakoze iki nuwo mugenzi wiwe? Ko inkuru mutayimaze?

  • Francois
    Ku wa 30-11-2020

    unv marina barakubeshera gusabyo ndakwemera

  • Ange uwase
    Ku wa 12-08-2020

    Jye ndikanze! Marina iyombona aribyo afunze agahinda Kari keshi kuko ndamwemera Sana gusa yarakoze kwemera ikosa akemera guhanwa nibyiza cyane bibereye umwari wirwanda

  • Ange uwase
    Ku wa 12-08-2020

    Jye ndikanze! Marina iyombona aribyo afunze agahinda Kari keshi kuko ndamwemera Sana gusa yarakoze kwemera ikosa akemera guhanwa nibyiza cyane bibereye umwari wirwanda

  • Uwase sylvie
    Ku wa 11-08-2020

    Sh marina ndamukunda yane gsa imana ishimwe ko atafunzwe kuko akora music neza kbx numunyamurava ark ni the name bose barategura kbx gsa marina be careful biribibihe

  • Hope
    Ku wa 10-08-2020

    Marina ndamukunda ese afite umukunzi afite ijwiryiza kand ni umustar! Dukunda amakuru mutugezaho !

  • Iradukunda janvier
    Ku wa 10-08-2020

    Marina ndakwemera gusa

  • Nshimiyimana Elie
    Ku wa 9-08-2020

    Buriya rero igihe tugezemo ntago natwe bitworoheyep umuntu araza imbere y’umuntu mugenzi we ndakubwira ibihuha ntawe bitageraho rwose icyo nge navuga nuko bakagiye bashyiramo nubu natwe bitugeze kwizosi pe gusa twihangane kuko natwe niko birip

  • Emmy
    Ku wa 9-08-2020

    Nineza

IZASOMWE CYANE

To Top