Siporo

Inzira zabyaye amahari, ishyari, urwango … Byinshi utamenye ku mubano wa Ndoli na Bakame muri APR FC

Inzira zabyaye amahari, ishyari, urwango … Byinshi utamenye ku mubano wa Ndoli na Bakame muri APR FC

Kuva 2009 ni bwo abari inshuti umubano wa bo watangiye kugenda ugabanuka nka ya nkoni y’umwana ishira dondi dondi, ibyari urukundo hagati y’abanyezamu babiri bakunzwe mu Rwanda, Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric Bakame rutangira kugenda ruyoyoka.

Benshi bibaza ku mubano w’aba banyezamu babiri ubwo bafatiraga ikipe ya APR FC, dore ko ari bo banyezamu bari aba mbere mu gihugu icyo gihe, bahamgarwa mu ikipe y’igihugu kandi umwe ari umusimbura w’undi, ibintu bidakunze kubaho.

Uku kubana bose bafatwa nk’abahanga kandi hagomba gukina umwe, ni ikuntu benshi bagiye bibaza ni ba hatarazagamo ibyo gushwana umwe ashaka gutwara undi umwanya cyane ko buri umwe yabonaga ari we ukwiye gukina.

Ndoli Jean Claude yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2006, nyuma y’imyaka 3 Ndayishimiye Eric Bakame na we yaje kumusangayo.

Ni kenshi bagiye bahamagarwa mu ikipe y'igihugu bose bakinira APR FC

Mu kiganiro cy’umwihariko ISIMBI yagiranye na Ndoli Jean Claude, yavuze ko umubano we na Bakame mbere wari mwiza cyane nta kibazo na kimwe kirimo.

Yagize ati“wenda iryo ni ibanga ry’akazi, gusa icyo navuga ni uko Bakame twakuranye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, twari inshuti nta kibazo na kimwe twari dufitanye.”

Akomeza abwira ISIMBI ko atakwihandagaza ngo abeshye ko we na Bakame batagiranye ibibazo igihe bakinanaga muri APR FC cyane ko ari bwo umubano wa bo watangiye kwangirika.

Yagize ati“nk’uko nabikubwiye hari byinshi ntakubwirira mu itangazamakuru, ariko ageze muri APR FC ni bwo umubano wacu watangiye kwangirika. Amashyari araza kuko nta n’umwe wumvaga ko yakicaza mugenzi we.”

Ubwo bose bakiniraga APR FC ni bwo batangiye gushwana

“Ni byinshi byabaye, yaje ansangamo ni bwo amashyari yaje. Ni bwo natangiye kugira imvune, ntangira kurwara imigongo, ntabwo byari byoroshye.” Ndoli Jean Claude

Yavuze kandi ko umubano bari bafitanye mbere atari akiwitayeho kuko we icyo yashakaga ari ukubona umwanya wo gukina, aho yageze n’aho amuteranya n’umugore we batandukanye.

Yagize ati“yatangiye kunteranya n’umufasha wanjye twatandukanye, amubwira iby’inyuma y’ikibuga kwa kundi twabaga twasohokanye tukishima, nagera mu rugo nkasanga byantanzeyo, ntabwo mubeshyera kuko hari n’ibimenyetso.”

“Si nkeka ko wenda hari urundi rwango ahubwo byari uburyo bwo kugira ngo antware umwanya, ibibazo byo byarabaye pe twarabigiranye, ariko nanjye nari indwanyi ntabwo nari gupfa kurekura.” Ndoli Jean Claude

Umubano wa bo wajemo agatotsi kugeza n’uyu munsi

Avuga ko kuva icyo gihe umubano wa bo wangiritse kugeza n’uyu munsi ukirimo agatotsi bakaba batariyunga.

Bakame yaje kuva muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports muri 2013, yayivuyemo muri 2018 yerekeza muri AFC Leopards muri Kenya, ubu ari muri AS Kigali yo mu Rwanda.

Ndoli Jean Claude yinjiye muri APR FC muri 2006 ayikinira kugeza muri 2016 ahita yerekeza muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, muri 2017 yagiye muri Kiyovu Sports maze 2019 yerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top