Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa yavuze ko yiteguye gufatirana amahirwe afite yo kuba yahesha u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika atsinda Somalia.
Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo kugera muri 1/2 cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 irimo kubera mu Rwanda izanatanga itike y’Igikombe cya Afurika kizaba muri Mata 2027.
Nyuma yo kuzamuka ayoboye itsinda A n’amanota atandatu kuri atandatu kuko yatsinze Sudani y’Epfo na Sudani, yavuze ko barimo gukina neza ariko bagifite ikibazo mu kubyaza umusaruro amahirwe babona, kuko barema uburyo bwinshi ariko gutsinda bikanga.
Yakomeje avuga ko umukino wa mbere kubera urwego rw’irushanwa kandi abakinnyi bakiri abana, bakiniye ku gitutu, n’umukino wa kabiri nabwo hari ukuntu nabwo igitutu cyaje kubazamukana ariko yizeye ko umukino wa gatatu ari na wo wa 1/2 bazahuramo na Somalia agiye kubaganiriza bazakina batuje.
Ati "Ndizera umukino ukurikiyeho bagiye gutangira gutuza, bakine badafite igitutu ariko ni ugukomeza umuntu abibutsa ko umupira ari ukuwishimira."
Yavuze ko bagomba gukora ibishoboka byose bagafatirana amahirwe bafite yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika byanaba ngombwa bagatwara Igikombe cya CECAFA.
Ati "Tugomba gukora ibishoboka byose tugafatirana aya mahirwe dufite, binashobotse tukaba n’igikombe twakegukana."
Akarere ka CECAFA kazatanga amakipe atatu mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Somalia muri 1/2 cya CECAFA rukagera ku mukino wa nyuma, rwaba rwamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika.
Mu gihe rwatsindwa, byarusaba kuzegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa aho rwahura n’ikipe izatsindwa hagati ya Uganda na Ethiopia.

Ibitekerezo