Jules Ulimwengu ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye muri Rayon Sports ukwezi kwa Gicurasi, akaba yahigitse Manzi Thierry akaba na kapiteni w’iyi kipe ndetse na Sarpong.
Ni igihembo cyatanzwe uyu munsi kuwa Gatanu mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo, hari nyuma y’iborori byo gutaha amacumbi iyi kipe yubakiwe na Skol.
Mu magambo make uyu musore Jules Ulimwengu agishyikirizwa igihembo akaba yashimye abafana cyane ndetse n’Imana.
yagize ati"Mbere na mbere ndashima abakinnyi dukinana n’abafana bantoye ndetse n’Imana yashoboje nkaba ntowe nk’umukinnyi w’ukwezi ni ibyagaciro".
Uyu musore w’Umurundi yinjiye muri Rayon Sports muri Gashyantare 2019 avuye muri Sunrise FC, akaba yarafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19 nyuma yo kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi (20).
Umukinnyi w’ukwezi witwaye neza muri Rayon Sports atorwa hagendewe ku amajwi y’abafana batora baciye ku mbunga nkoranyambaga za SKOL na March Generation Fan Club ari nabo batanga iki gihembo. Muri uyu mwaka kikaba kimaze gutangwa inshuro 6.
Jules agiye gushyikirizwa igihembo
)
Ibitekerezo