Siporo

Kaceka yabisikanye na Ali muri APR

Kaceka yabisikanye na Ali muri APR

Niyonkuru Pascal[Kaceka] wakiniraga ikipe ya APR ya Basketball yabisikanye na Kubwimana Ali Kazingufu waje muri iyi kipe undi yerekeza muri REG BBC.

Kaceka yinjiye muri APR BBC muri 2018 avuye muri Espoir BBC, uyu mukinnyi nyuma yo gusoza umwaka ushize w’imikino akaba yarahisemo kwerekeza muri REG BBC yamweretse ko imwifuza.

Kugenda kwa Kaceka muri REG akaba yabisikanye n’uwari kapiteni wayo, Kubwimana Ali Kazingufu waje mu ikipe y’ingabo z’igihugu(APR BBC) muri uyu mwaka wa 2021.

Uretse Ali Kazingufu winjiye muri APR BBC, iyi kipe kandi yazanye n’abandi barimo umutoza Cliff Uwor, isezerano Enock wakiniraga IPRC Kigali, Niyonkuru Samuel[Kazungu] wakiniraga Rusizi BBC na Nkusi Arnold wakinaga muri Amerika.

Kaceka yerekeje muri REG BBC
Ali Kazingufu wari kapiteni wa REG yerekeje muri APR BBC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top