Kakule Mugheni Fabrice yavuze ku byo kwerekeza muri Young Africans
Umukinnyi ukina mu kibga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice yanyomoje amakuru avuga ko agiye kwerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.
Mu minsi ishize ni bwo ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania byatangaje ko uyu musore uri ku mperza z’amasezerano ye muri Rayon Sports ari mu biganiro n’ikipe ya Young Africans.
Kakule Mugheni Fabrice abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye, yahishuye ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports akaba yakongera amasezerano.
Yagize ati“ni amakuru y’ibihuha. Ndacyafite amasezerano ya Rayon Sports azarangira mu minsi mike iri imbere kandi twamaze kuvugana ku byo kuba nakongera amasezerano. Mu minsi iri imbere muzamenya niba nzaguma hano cyangwa niba nzahindura ikipe.”
Muri 2018 ni bwo Kakule yinjiye muri Rayon Sports avuye muri Kiyovu Sports yari amazemo umwaka umwe, yari yinjiye muri Kiyovu Sports nyuma n’ubundi yo gutandukana na Rayon Sports.

Ibitekerezo