Siporo

KNC yashyiriyeho Amavubi intego nibatsinda Maroc

KNC yashyiriyeho Amavubi intego nibatsinda Maroc

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], yashyiriyeho abakinnyi b’Amavubi agahimbazamusyi k’amadorali 100 buri mukinnyi nibatsinda umukino wa Maroc.

Amavubi arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye shampiyona nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2020.

Amavubi yatangiye irushanwa akina na Uganda mu itsinda C banganya 0-0, bakaba bazakurikizaho umukino wa Maroc ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021.

KNC umuyobozi wa Gasogi United, mu kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko nibatsinda uyu mukino buri muntu uri muri staff technique w’Amavubi, azahabwa agahimbazamusyi ari k’amadorali 100.

Ati“Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n’ababafasha] na bo mbashyizemo.”

Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w’Amavubi na we yemereye aba bakinnyi miliyoni 5 nibaramuka bageze muri 1/4 cya CHAN.

Amavubi azakina na Maroc ku wa Gatanu, ni mu gihe umukino usoza itsinda C bazawukina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021.

KNC yashyiriyeho amadorali 100 buri mukinnyi ku mukino wa Maroc
Amavubi yashyiriweho intego naramuka atsinze Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • pazoo
    Ku wa 21-01-2021

    amavubi azansinda bir 2

IZASOMWE CYANE

To Top