Siporo

KNC yavuze imyato rutahizamu mushya aherutse gusinyisha agereranya na Jimmy Gatete

KNC yavuze imyato rutahizamu mushya aherutse gusinyisha agereranya na Jimmy Gatete

Nyuma yo gusinyisha Iradukunda Jean Bertrand, rutahizamu w’umunyarwanda amukuye muri Mukura VS, perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles[KNC], avuga ko ari umukinnyi ufite byose buri kipe yakwifuza ndetse ku giti cye akaba amugereranya n’abakinnyi nka Jimmy Gatete.

Ku mugoraba wo ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 ni bwo Bertrand yashyize umukona ku masezerano y’imyaka 2 akinira Gasogi United mu gihe cy’imyaka 2, ni nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Mukura VS.

Nyuma yo gusinyisa uyu musore, KNC yavuze ko ari umwe mu bakinnyi umutoza yifuje kuba yazana muri Gasogi United kuko yabonaga hari byinshi yafasha.

Yagize ati“guhitamo Bertrand bifite impamvu, Bertrand ni umwe mu bakinnyi bifujwe n’umutoza mu bakinnyi yarebye cyane cyane mu kubaka ubusatirizi ari na cyo kibazo twari dufite gikomeye. Ntekereza ko rero Bertrand ari umukinnyi buri wese yakenera cyane cyane ushaka kubaka ubusatirizi.”

Yakomeje avuga ko ari umukinnyi w’umuhanga ku giti cye amushyira mu rwego nk’urwa ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf n’abandi.

“Umukinnyi ufite ubumenyi bw’umupira, ufite imbaraga ufite buri kimwe cyose, ushobora kugutsinda aho ari hose, muri metero 30 akaba yagutsinda ni Bertrand mu bakinnyi b’abanyarwanda bahari, urareba ugasanga ari umukinnyi ukunda gukora, urareba ugasanga afite ikinyabupfura cyane, aha rero Bertrand twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, ni umukinnyi twagereranya n’abakinnyi nka ba Karorika Dieudonne, twamugereranya na ba Meme Tchite, ni umukinnyi mwiza cyane.” KNC

Iradukunda Jean Bertrand wakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Bugesera FC, Police FC na Mukura VS, ari ku mwanya wa 3 w’abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino aho yatsinze 12, ari inyuma ya Tchabalala ufite 13 na Babuwa Samson ufite 15.

KNC ahamya ko Bertrand ari ku rwego nk'urwa ba Jimmy Gatete
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • k-amani
    Ku wa 20-05-2020

    ni byiza cyane twe nkabafana ba kiyovu turishimwe pe

IZASOMWE CYANE

To Top