Kumubona ku rubyiniro mba mbona ari nka Jay Z - Umugore wa Jay Polly
Uwimbabazi Sharifah, umugore w’umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Jay Polly avuga ko iyo abonye umugabo we ku rubyiniro aba abona ari ibintu bidasanzwe, aba ameze nk’aho ari kubona Jay Z mu maso ye.
Ibi yabitangarije Phil Peter ubwo ari abajijwe uburyo yitwara iyo abanye umugabo ku rubyiniiro abantu benshi bamwishimiye cyane.
Yagize ati"mba numva ari nko kubona Beyonce cyangwa Jay Z ku rubyiniro. Niko kuri, njye mba mbona ari umusitari, mba numva meze nk’aho mbonye Jay Z cyangwa Beyonce amaso ku maso ku nshuro ya mbere, niko mba mubona iyo ari ku rubyiniro."
Kuba ari umugore wa Jay Polly yavuze ko ari ibintu biba bitoroshye bitewe n’izina uyu mugabo afite, gusa no na we ntiyoroshye.
Yagize ati"icya mbere ntabwo namukundiye ubusitari ibyo mugomba kubimenya, namukunze uko ari ibindi bikurikira ni akazi kandi ndakubaha. Biragoranye(management) ariko nanjye ubwanjye ntabwo noroshye turafatanya."
Byagiye bivugwa ko umubano wa Jay Polly n’umugore we waba warajemo agatotsi nyuma y’uko Jay Plly afunguwe azira gukubita umugore we, gusa aba bombi bavuga ko ubu babanye neza nta kibazo na kimwe bagifitanye.
Sharifah ufitanye umwana umwe w’umukobwa na Jay Polly ngo aba amubona nka Jay Z ku rubyiniro
)
Ibitekerezo