Umuhanzikazi Nyarwanda wakunzwe na benshi, Nyiranyamibwa Suzanne, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 81.
Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, akaba yaguye mu Bubiligi aho yivurizaga.
Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane mu ndirimbo nka ‘Ese Mbaze’, ‘Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye Iwacu’, ‘Nimuberwe Bakobwa’, ‘Ituze’ na ‘Telefone’ n’izindi.
Ni umwe mu bagize uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato kandi ari no mu bashinze Itorero Isamaza ryakunzwe n’abatari bake.
Nyiranyamibwa Suzanne, avuka mu muryango w’abana icyenda akaba warabyaye bane, ni mu gihe umugabo babyaranye yaguye mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Ibitekerezo