Kuri miliyoni 9 Tchabalala wifuzwaga na Kiyovu Sports yasinyiye AS Kigali
Rutahizamu w’umurundi wakiniraga Bugesera FC, Shabani Hussein Tchabalala amakuru avuga ko yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore yinjiye muri Bugesera FC umwaka ushize w’imikino ayisinyira amsezerano y’umwaka umwe, ubu akaba yari ku mwanya wa 2 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, 13 inyuma ya Babuwa watsinze 16.
Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko ari mu biganiro n’ikipe ya Kiyovu Sports, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe itigeze imuha ibyo yifuzaga ari na yo mpamvu yahisemo guhita atangira ibiganiro na AS Kigali bucece.
Amakuru agera ku Isimbi ni uko miri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Shabani Hussein Tchabalala yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2.
Uyu musore uri i Burundi, AS Kigali yamwoherereje amasezerano mu buryo bw’ikoranabuhanga amaze kuyasinya na we arayaboherereza nk’uko uwahaye amakuru ISIMBI abyemeza.
Iyi kipe ikaba imutanzeho miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda akazajya ahembwa ibihumbi 800 ku kwezi.
Uretse Bugesera FC, Shabani Hussein Tchabalala yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse n’Amagaju.

Ibitekerezo