Mashami Vincent nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi 3 mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru, uyu mugabo yongerewe amasezerano yo gukomeza kuyobora Amavubi mu mikino iri imbere.
Uyu mugabo yari yasoje amasezerano ye mu Gushyingo 2019, mu masezrano ye ya mbere yari yasabwe kurenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yarabikoze asezereye Seychelles, yari yasabwe kandi kubona itike ya CHAN 2020, nayo yarayibonye, yari yasabwe no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri yo mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ibi byo byaramunaniye kuko yatsinzwe na Mozambique ndetse na Cameroun.
Nyuma y’uyu musaruro hari hitezwe kureba niba azakomeza kugirirwa icyizere cyangwa se bazashaka undi.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Minisiteri ya Siporo ifatanyije na FERWAFA yamaze kwemeza ko uyu mugabo ari we ugomba gukomeza gutoza ikipe y’igihugu mu mikino iri imbere cyane cyane CHAN izaba muri Mata 2020.
N’ubwo uyu mugabo atarasinya, bivugwa ko n’ubundi atari buhabwe amasezerano y’igihe kirekire, ahubwo ashobora guhabwa amasezerano y’amezi 6.

Ibitekerezo