Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko kwitwara neza imbere ya Mali muri Nzeri bibishobaka ariko byose bizaterwa n’uburyo Amavubi azitegura aho abona ko hakenewe undi mukino wa gicuti.
Tariki ya 4 na 7 Kamena Amavubi y’u Rwanda yakinnye na Centrafrique imikino 2 ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’ijonjora ry’igikombe cy’Isi cya 2022 iri muri Nzeri 2021 aho u Rwanda ruri mu itsinda E na Mali, Kenya na Uganda.
Nyuma gutsinda Centrafrique 2-0 na 5-0, Mashami Vincent yavuze ko batakwikomangaga ku gatuza ko ari ikipe nziza kuko hakiri ibyo gukosorwa.
Ati”gutsinda iyi mikino hari icyizere bigarura ku bakinnyi, hari ishusho bitanze, hari isura bitanze ngira ngo rero muri make iyi mikino turayitsinze, turishimye, abakinnyi turababonye gusa na none navuga ko inzira ikiri ndende nubwo bwose dutsinze, ntabwo twatangira ngo twikomange ku gahanga ko igikuba cyacitse, tugamba gukomeza gutegura kugira ngo tuzagere mu irushanwa nyirizina dufite ikipe ishoboye guhangana.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo yitegure neza umukino wa Mali uteganyijwe muri Nzeri 2021 bibaye byiza yabona indi mikino ya gicuti kandi akaba yizeye ko izabineka.
Ati”turifuza undi mukino kuko uhereye uyu munsi n’igihe tuzakinira na Mali ndetse n’indi mikino izakurikiraho haracyari iminsi kandi ntabwo twavuga ko byose byagenze neza kuko hari abakinnyi twitabaje hari n’abandi benshi bataje, ni ahacu ho kwicara tugashaka undi mukino wa gicuti kandi koko turawifuza kugira ngo tuzabone irindi suzuma rizadufasha kugira ngo tuzage gukina na Mali tuzi uko ikipe yose ihagaze muri rusange.”
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rwo muri iri tsinda E rukina na Mali mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2021, umukino uzabera muri Mali.

Ibitekerezo
Mbituyimana François
Ku wa 12-06-2021Nibyo koko mashami bamuhe umwanya ategure ikipe ubundi tuzatsinda amakipe
Mbituyimana François
Ku wa 12-06-2021Nibyo koko mashami bamuhe umwanya ategure ikipe ubundi tuzatsinda amakipe
Mbituyimana François
Ku wa 12-06-2021Nibyo koko mashami bamuhe umwanya ategure ikipe ubundi tuzatsinda amakipe