Memorial Kayumba: Ibikombe byavuye muri Kaminuza ya UTB bitaha muri REG na RRA
Irushanwa rya Volleball ryo kwibuka Padiri Kayumba, 2020 ryasozwaga ku munsi w’ejo, mu bagabo ikipe ya REG ni yo yaryegukanye mu gihe mu bagore ryatwawe na RRA.
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 11, ryabaye tariki ya 7 na 8 Werurwe 2020 muri GSO Butare Indatwa n’Inkesha.
Amakipe nka UTB mu bagabo n’abagore yari afite ibikombe by’umwaka ushize ntiyahiriwe n’uyu mwaka kuko babyambuwe.
Mu bagabo ikipe ya REG VC ni yo yegukanye igikombe itsinze UTB VC amaseti 3-2(25-20, 24-26, 13-25, 38-36, 15-8).
Mu bagore, UTB WVC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR WVC amaseti 3-0, yaje gutsindwa ku mukino wa nyuma inamburwa igikombe na RRA iyitsinze amaseti 3-1( 25-16,25-23, 18-25, 25-17). RRA yageze ku mukino wa nyuma itsinze KVC amaseti 3-0.
Mu cyiciro cy’amakipe akina mu cyiciro cya kabiri, igikombe cyegukanywe na GSO de Butare yatwaye igikombe itsinze Christ Roi amaseti 3-2.
Mu bakanyujijeho, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatwaye igikombe itsinze Tout Age amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo