Migi na Nirisarike nibo banyarwanda bakina hanze batahiriwe n’impera z’icyumweru, 2 ntibakandagira mu kibuga
Mu mpera z’icyumweru gishize, shampiyona yari yakomeje hirya no hino ku Isi, amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo nayo yari yakinnye, bamwe bitwara neza abandi ntibyagenda neza.
Muri Tanzania ahakina abanyarwanda benshi, ikipe ya Azam FC ikinamo Ally Niyonzima, ntiyakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo yakinnye mu ntangiriro zacyo tariki ya 7 Ukuboza, inganya na Gwambina 0-0.
Tariki ya 11 Ukuboza, KMC ikinamo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yari yasuye Mtibwa Sugar iranabatsinda 1-0. Ni umukino Migi yakinnye.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza, Yanga ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yari yasuye ikipe ya Mwadui iranayinyagira ibitego 5-0. Uyu mukino Haruna akaba yarinjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri.
Ku munsi w’ejo Simba SC ya rutahizamu Meddie Kagere yatsinze Mbeya City 1-0. Ni umukino Meddie Kaere yakinnye. Kugeza ubu muri Tanzania, Yanga ni iya mbere n’amanota 37, Simba SC ifte 29, Azam ya 3 ifite 27 KMC ya Migi ni iya 5 ifite 21.
Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, ntabwo byagendekeye neza Misr El Gaish ya Muhire Kevin kuko yanganyije na El Gouna, ni umukino Kevin Muhire atabonetse no muri 18 kuko akiri mu Rwanda.
Mu Bubiligi Waasland Beveren ku munsi w’ejo yatsindaga Mechelen 3-2, ni umukino Djihad Bizimana atakandagiye no muri 18.
Muri Armenia, Nirisarike Salomon yari mu kibuga ubwo ikipe ye Pyunik FC yatsindwaga na Shirak 2-0 ku wa Gatandatu w’icyumweru gisize.

Ibitekerezo
DUFITUMUKIZA
Ku wa 14-12-2020Andika Igitekerezo HanoNGEWEDUFITUMUKIZA.UMUDUDUWANYAYAGA.AKAGAKAMICUCU.BUTARO.MBONAKAGEREYAGARUKA
DUFITUMUKIZA
Ku wa 14-12-2020Andika Igitekerezo HanoNGEWEDUFITUMUKIZA.UMUDUDUWANYAYAGA.AKAGAKAMICUCU.BUTARO.MBONAKAGEREYAGARUKA