Miss Raissa Uwase Vanessa yasabye imbabazi nyuma y’imvugo yakoresheje yita abagabo inyamanswa avuga ko yabitewe n’amarangamutima yamuyoboye.
Tariki ya 22 Nzeri 2026, nibwo Raissa Vanessa yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitaga abagabo bose ko ari inyamanswa.
Yakomeje avuga ko umubyeyi wese ufite umwana w’umukobwa akwiye kumurinda izo nyamanswa anatanga inama y’uko bakwiye kwigishwa kurwana bakamenya kuzirwanya.
Uyu munsi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye imbabazi avuga ko yabitewe n’amarangamutima yari yamurenze nyuma yo kubona inkuru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.
Ati "Kwita abagabo inyamanswa ku mbuga nkoranyambaga byatewe no kuganzwa n’amarangamutima no gushyira ibintu muri rusange kandi bitari ukuri. Bityo, nciye bugufi nsabye imbabazi."
"Twese dukora amakosa kandi icy’ingenzi ni ukuyigiramo no kuyakuriramo. Ndizera ko mushobora kumbabarira. Ndabakunda mwese."
Muri ubu butumwa bwa Raissa Vanessa yanibukije abakunzi be ko afite igitabo yitegura kumurika kivuga ku buzima bwe nk’umubyeyi, asaba ko bamushyigikira.

Ibitekerezo