Miss Rwanda 2022 azahabwa imodoka ya miliyoni 22, ibihembo ku makamba byazamuwe
Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2022 nibwo ijonjora ry’ibanze ku bakobwa bashaka kujya muri Miss Rwanda 2022 rizatangira, Nyampinga uzegukana ikamba rya 2022 akaba azahabwa imodoka ya Hyundai ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021 cyagarukaga kuri gahunda ya Miss Rwanda 2022.
Ijonjora ry’ibanze rizahera mu Majyaruguru tariki ya 29 Mutarama 2022, tariki ya 30 Mutarama 2022 bazajya mu Burengerazuba, tariki ya 5 Gashyantare rizabera mu Ntara y’Amagepfo, tariki ya 6 Gashyantare ni Iburasirazuba mu gihe bazasoreza mu mujyi wa Kigali tariki ya 12 Gashyantare 2022.
Ijonjora ryo gushaka abakobwa bajya mu mwiherero (Pre-selection) rizaba tariki ya 26 Gashyantare 2022 ni mu gihe tariki ya 27 Gashyantare ari bwo hazatangira umwiherero, umukobwa ugomba gusimbura Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grâce ubu uri muri Puerto Rico muri Miss World, azambikwa ikamba tariki ya 19 Werurwe 2021.
Umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 akaba azahabwa imodoka ya Hyundai Venue igura hagati ya miliyoni 18 na 22 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 800 bya buri kwezi kugeza umwaka urangiye.
Umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’Umuco n’Umurage azahabwa miliyoni 5 ni mu gihe uwo umushinga we uzahiga indi azahabwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi ndetse afashwe kuba umushinga we wajya mu bikorwa.
Abakobwa bose bazaba begukanye amakamba buri umwe azahabwa miliyoni 2.4 Frw.
Biteganyijwe ko kandi buri mukobwa wageze mu mwiherero hari amafaranga azahabwa, akaba angana na 20% by’amafaranga yakoresgejwe n’abamutoye.

Ibitekerezo
Nteziryimana Vianney
Ku wa 20-02-2022Ijwi ryanjye Ndihaye abakobwa babiri Bakurikira
1)Miss Muheto
2)Jannet.