Mugisha Gilbert yavuze impamvu atasinyiye APR FC akongera amasezerano muri Rayon Sports
Umusore w’ikipe ya Rayon Sports usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert avuga ko yagiranye ibaganiro na APR FC ariko bikarangira yongereye amasezerano na Rayon Sports kuko yamuhaga ibyo yifuzaga.
Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 utangira, byavuzwe ko Mugisha Gilbert wari usoje amasezerano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri APR FC akajyana na bagenzi be bakinanaga muri iyi kipe Sefu, Manzi Thierry, Djabel na Mutsinzi Ange bo bari bamaze kuyisinyira.
Uyu musore ntibyaje gukunda ahubwo yahise yongera amasezerano muri Rayon Sports y’imyaka 2, ni nyuma y’uko yari amazemo indi myaka 2 avuye muri Pepiniere.
Aganira na ISIMBI, Mugisha Gilbert yavuze ko ibiganiro na APR FC byabayeho ariko agasanga byaba byiza yongereye amasezerano muri Rayon Sports cyane ko yari ayimazemo igihe amaze kuyimenyera.
Yagize ati“burya akazi ni akazi, byaravuzwe kandi nibyo, APR FC twaravuganye ariko ni nako na Rayon Sports twavuganaga, byarangiye nongereye amasezerano muri Rayon Sports kuko n’ubundi umwaka wari wabanje nari nigaragarijemo.”
Akomeza avuga ko byatewe n’uko iyi kipe yamuhaga ibyo yifuza ndetse n’umutoza amwereka ko amufitiye icyizere.
“Rayon Sports twaravuganye impa ibyo nifuzaga kandi bampa n’icyizere, kandi iyo ufite icyere waraganiriye n’umutoza akakwereka ko agukenye ntacyari kumbuza, gusa APR FC na Rayon Sports ni amakipe meza buri mukinnyi aba yifuza gukinira.” Mugisha Gilbert
Mugisha Glibert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, ubu ari ku mwaka we wa 3 muri Rayon Sports aho avuga ko intego ye ari ukuba yasohoka akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Ibitekerezo
Dusabimana festus
Ku wa 26-07-2021Nibyiza
Majb
Ku wa 27-04-2020Andika Igitekerezo Hano YAhisemo nabi kuko ubu azongera guhembwa covid 19 yararangiye piye
Majb
Ku wa 27-04-2020Andika Igitekerezo Hano YAhisemo nabi kuko ubu azongera guhembwa covid 19 yararangiye piye