Siporo

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ukuri ku bwumvikane buke buvugwa hagati ya nyina na Tanasha

Mushiki wa Diamond Platnumz yavuze ukuri ku bwumvikane buke buvugwa hagati ya nyina na Tanasha

Nyuma y’inkuru nyinshi zitandukanye zanyuze ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko nyina wa Diamond Platnumz, Sandra Kassim atarimo acana uwaka n’umukazana we, Tanasha kubera ko yamusabye kuva mu buhanzi undi akanga, mushiki wa Diamond yanyomoje aya makuru avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Muri Tanzania hamaze iminsi inkuru nyinshi zinyuranye zivuga ko muri iyi minsi Tanasha atabanye neza na nyina w’umugabo babyaranye umwana w’umuhungu.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, ngo umwe mu bantu ba hafi muri uyu muryango yababwiye ko impamvu yo kutumvikana kw’aba bombi ari uko Sandra Kassim yasabye Tanasha kureka umuziki akanga.

Ngo afite ubwoba ko uyu mukobwa nakomeza umuziki bizangiza ahazaza h’umuhungu we kuko Diamond ashobora kwisanga ari we ukora buri kimwe cyose, yari yamugiriye inama yo kujya gukora ibya make-up undi arabyanga avuga ko azakomeza umuziki we kandi azajya yiyishyurira buri kimwe.

Ibi rero ntabwo Sandra Kassim yabifashe neza ari nabyo byatumye ku mbuga nkoranyambaga akoresha adashyiraho indirimbo nshya ya Tanasha nk’uko abandi babikoze.

Mu kiganiro yahaye Global Publishers, nyina wa Diamond yavuze ko nta mpamvu n’imwe yabonaga yo kuyishyiraho mu gihe abandi bari babikoze kuko yumvaga bihagije.

Yagize ati"niba iyo ndirimbo mwe mwarayishyize ku nkuta zanyu, si ngombwa ngo nanjye mbikore."

Esma Khan yatangarije iki kinyamakuru ko ibyo ari amagambo y’abantu nta kibazo nyina afitanye na Tanasha.

Yagize ati "abantu bakunda gukurura amagambo! Ese mwari muzi ko mama Dangote(mama Diamond) akunda Tanasha? Ku kuba atarashyize indirimbo ya Tanasha ku mbuga nkoranyambaga ze si mbibona nk’ikibazo kuko ntiwamenya wasanga umufasha mu bundi buryo, mwe muzabimenya mute?"

Tanasha uherutse kubyarana na Diamond umwana w’umuhungu, asanzwe ari umunyamakuru muri Kenya, yiyemeje no kwinjira mu muziki.

Mushiki wa Diamond, Esma(ubanza ibumoso) yavuze ko nyina (ukurikiyeho) nta kibazo afitanye na Tanasha (wegeranye na Diamond)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top