Imyidagaduro

Mutoni Fille yasubije abamushinja kuba imbata y’ibiyobyabwenge

Mutoni Fille yasubije abamushinja kuba imbata y’ibiyobyabwenge

Umuririmbyi Mutoni Fille umaze iminsi avugwaho ko yajyanwe mu kigo cyita ku bagizwe imbata n’ibiyobyabwenge yabyigaramye ndetse avuga ko ibyashyizwe mu itangazamakuru ari impuha.

Yari amaze igihe gito ahishuye ko yamaze gutandukana n’umugabo we MC Kats nyuma y’igihe kigera ku myaka itanu bari kumwe.

Mutoni Fille yakoranye indirimbo na Bruce Melody wo mu Rwanda bakayita ‘Hallo’, hari n’iyo yakoranye na Dream Boyz mu gihe gishize. We na MC Kats bakundanye mu bihe byiza n’ibibi, ndetse hari n’igihe bacishagamo bakarwanira mu ruhame itangazamakuru rikavuga ko batandukanye bwacya bagasubirana.

Mutoni Fille yari amaze igihe atagaragara ndetse ntiyakoreshaga imbuga nkoranyambaga, ibi byashimangiraga inkuru zimaze iminsi zivugwa ko yajyanwe mu kigo ngororamuco azira ibiyobyabwenge.

Yafunguye page nshya ya Facebook anahishurira abafana be ko ameze neza ndetse ko nta bibazo ubuzima bwe bufite nk’uko byatangajwe.

Yashimangiye ko amaze iminsi ahugiye ku muziki we ndetse ngo ku itariki ya 1 Gashyantare 2019 azashyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Sweet Love’.

Yagize ati “Ikintu cyose ni gishya. Umwaka mushya…Meze neza kandi nizeye ko umwaka wa 2019 uzaba mwiza kandi kuri twese. Ikindi gikomeye, abantu bibaza cyangwa bakeka ko merewe nabi nk’uko byatangajwe ndabamenyesha ko merewe neza.”

Yongeyeho ati “Maze iminsi mpuze kubera album yanjye kandi indirimbo nshya yitwa ‘Sweet Love’ izajya hanze ku itariki ya 1 Gashyantare 2019.”

Mutoni Fille yanavuze ko yafashe umwanzuro wo gukomeza urugendo rw’umuziki ari umwe gusa ngo azajya afashwa na bake mu ‘bakozi b’umurava kandi b’inshuti’.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top