Siporo

Nanjye nashakaga gukinira Rayon, ndabizi abarayon benshi nababaje – Muhadjiri yavuze ukuri

Nanjye nashakaga gukinira Rayon, ndabizi abarayon benshi nababaje – Muhadjiri yavuze ukuri

Nyuma y’uko Hakizimana Muhajdiri asinyiye ikipe ya AS Kigali yari yitezwe muri Rayon Sports, yatangaje ko impamvu yateye umugongo Rayon Sports ari uko itubahirije ibyo bumvikanye.

Ku mugoraba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 6 Kanama 2020 AS Kigali yatunguranye isinyisha Hakizimana Muhadjiri byavugwga ko yasinyiye Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, Muhadjiri yavuze ko yashakaga gukinira Rayon Sports ariko ikaba itarubahirije amasezerano bagiranye.

Yagize ati“Nanjye nashakaga gukinira Rayon Sports ariko urabizi hari amasezerano menshi bampaye ariko byaratinze nagombaga gufata icyemezo nk’umuntu w’umugabo, hari ingingo nashyizemo ndamutse mbonye ikipe yo hanze, icya mbere nashakaga kugira aho mbarizwa.”

Akomeza avuga ko atakwinjira cyane mu byo Rayon Sports itubahirije ngo abe yayisinyira, gusa ngo akeka ari amafaranga yabuze.

Yagize ati“ntabwo ndibujye mu bintu byinshi kuko twarumvikanye ibintu byose ariko wenda sinzi ikibazo cyabayeho, ndekeka ari amafaranga kuko igihe twahanye cyararenze, ntabwo nahemutse bitewe n’uko mbizi kuko twagiranye ikiganiro turemeranya, urumva igihe cyari kigeze ndi umukinnyi mukuru mba nkeneye no kumenya gahunda zanjye z’ejo.”

Muhadjiri yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali

Yakomeje avuga ko abizi ko yababaje abarayon kuko yasezeranyije ko azabasinyira, gusa ngo yagombaga kuyisinyira ari uko imuhaye amafaranga.

Ati“hari abari babizi gusa bumvaga bidashoboka, ndabyemera ko nasezeranyije Rayon Sports ko nzayisinyira ariko nagombaga kuyisinyira ari uko impaye amafaranga kuko ibyo bampaga na AS Kigali yabimpaga, ntabwo nagombaga gutegereza.”

“Ndabizi byababaje nabibonye, ntabwo abantu bishimye ariko ni ruhago, nanjye nashakaga gukinira Rayon Sports kuko hari abakunzi ba Rayon nasezeranyije kuzabakinira ariko ni uko ruhago iba imeze.”

Kuba AS Kigali izakina imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, Muhadjiri yemeje ko ari kimwe mu byamuteye imbaraga zo gusinyira iyi kipe

Muhadjiri ngo na we yababajwe no kudakinira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top