Imyidagaduro

Nibaza niba hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo - Titi Brown wagize ubwoba bwo gushaka

Nibaza niba hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo - Titi Brown wagize ubwoba bwo gushaka

Umubyinnyi w’umunyarwanda, Titi Brown yavuze ko yibaza ko yabaye aretse gutekereza gushaka kuko atizeye ko hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ni nyuma y’ubutumwa bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wari umaze kuvuga ko abagabo ari inyamaswa, abakobwa bakwiye kwigishwa kurwana bakirinda izo nyamanswa.

Mu butumwa bwa Titi Brown yagize ati "Tutabeshyanye ni iki kirimo kuba mu ngo muri iyi minsi, bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi, abantu bucece barimo kuririra inyuma y’amarido, Yezu wee! Ntibyoroshye."

Yakomeje avuga ko yatangiye kugira ubwoba bwo kuba yashaka rero agiye kuba abiretse.

Ati "Rimwe na rimwe nibaza niba hari amahoro, urukundo bikiba mu ngo. Reka mbe nitonze gato mbere yo gutekereza gushaka."

Yahise akomeza avuga ko byakomeye niba bigeze aho batekereje ko bakwiye kwigisha abakobwa kurwana.

Ati "Ibaze niba batangiye gusaba ko ababyeyi batangira kwigisha abana babo b’abakobwa karate kugira ngo bakore ubukwe biteguye."

Titi Brown yavuze ko yagize ubwoba bwo gushaka kubera ibyo abona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top