Niyo waba uri igihangange - Minisitiri wa Siporo yanenze bikomeye umunyezamu Kwizera Olivier
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yanenze imyitwarire y’umunyezamu Kwizera Olivier wasezerewe mu ikipe y’igihugu itegura umukino wa Mali na Kenya kubera imyitwarire idahwitse yamuranze
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama 2021, nibwo uyu munyezamu wari wahamagawe mu bakinnyi 39 bitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.
Ni inkuru yabyutse yasakaye ahantu hose abantu benshi bavuga ko bidakwiye gukora ibintu nk’ibyo ari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, hiyongeraho n’imyitwarire yari amaranye iminsi maze uyu munyezamu bahitamo kumusezerera mu ikipe y’igihugu.
Ubwo Minisitiri wa Siporo yari yasuye aba bakinnyi mbere yo guhaguruka bajya muri Maroc ahazabera umukino, yagarutse kuri uyu mukinnyi wavugishije benshi.
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju, yavuze ko uko umukinnyi wese yaba ari igihangange ariko adafite ikinyabupfura bitamugira uwihariye.
Ati" Ngira ngo hari byinshi byagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, hirya no hino ariko twemera ko icya mbere, udafite discipline, nubwo waba uri igihangange, wihariye, uri umuntu ukomeye, ntabwo kuba udafite ikinyabupfura bashobora kukugira uwihariye , ngo nubwo adafite ikinyabupfura reka tumureke."
Yakomeje avuga ko hari uwamuhamagaye amubaza kuri Kwizera Olivier umutoza yasezereye amubwira ko abifitiye uburenganzira niba hari ibyo atubahirije.
Ati "Hari uwampamagaye ambwira ngo umutoza yahagaritse Kwizera[Olivier]. Ndamubwira nti niba umutoza yamuhagaritse akaba hari ibyo atujuje, muri gahunda yacu no mu nshingano zacu no mu byo dutoza abakiri bato, ni ukubaha no kugendera ku mabwiriza."
Yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari y gushyikiriza ibendera nk’abagiye guhagararira u Rwanda hanze, kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakubaha abatoza babo kuko ari bo babareberera, uzabirengaho bakaba batazatindiganya kuba bamuhagarika kuko ikintu cyose kitubakiye ku kinyabupfura kiba kitariho.

Ibitekerezo